Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeAndi makuruM23 yanyomoje amakuru akomeye yavuzwe na Radio Okapi »Inkuru irambuye

M23 yanyomoje amakuru akomeye yavuzwe na Radio Okapi »Inkuru irambuye

Ubuyobozi bwa M23 bwanyomoje amakuru yatangajwe na Radio Okapi aho yavuze ko aba basirikare bateye ibisasu muri Kibilizi bikagira abo byica ndetse n’abo bikomeretsa.

M23 yanyomoje aya makuru binyuze k’umuhuzabikorwa wayo, bwana Benjamin Mbonimpa, aho yakoresheje urubuga rwe rwa X yahoze yitwa Twitter, y’amagana ibya tangajwe na Radio Okapi.

Nk’uko radio okapi yari yabitangaje yavuze ko ku munsi w’ejo hashize tariki ya 27 Mata 2024, M23 yateye ibisasu muri Kibilizi, ho muri teritware ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, bigasiga bihitanye abasivile babiri bikomeretsa abandi batatu.

Amakuru ya radio okapi akomeza avuga ko ibyo bisasu, bya nasenye n’amazu atatu y’abatutage ndetse ko byangije n’ibirimo n’ibikorwa remezo.

Iyi radio ikavuga ko ayo makuru yayavanye mu nzego zishinzwe umutekano. Ibi nibyo Benjamin Mbonimpa wo muri M23 yise amakuru ya propaganda z’abanyamakuru ba korera mu kwaha ku butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.

Yagize ati: «Nigute M23 ubwayo yo kwirasira muri Kibilizi, kandi ariyo ihagenzura kuva mbere? Ibyo ni propaganda z’u butegetsi bwa Kinshasa. Erega mwavuniye ibiti mu matwi no kumva ntimwumva. »

Yakomeje agira ati: «Ingabo za Kinshasa ziri gukora ibyaha muri Rwindi na Kibirizi ku gira ngo birukane M23. »

Ubutumwa bwa Benjamin Mbonimpa bunavuga ko Kibirizi kugeza ubu ikigenzurwa na M23, bityo ko ibitero ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa byagabwe mu birindiro byabo n’ahatuwe n’abaturage ko kandi aribyo byasenyeye abaturage byica abasivile bagera kuri 2 bikomeretsa abarenga batatu.

Ibyo bitero bya FARDC, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi, abacanshuro, FDLR na SADC byongeye gutuma abaturage bata ibyabo bamwe bahungira mu bihuru harimo n’abahungiye i Minova mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Imyaka igiye kuba itatu hari uguhangana gukomeye hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa ihamwe na M23 ikomeje kujyambere ari nako yirukana abo bahanganye, bigatuma ikomeza kwigarurira ibice byinshi byo muri teritware ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights