Kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024, Ihuriro ry’ingabo zirwana kuruhande rwa Guverinema ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zirutse amasigamana zihunga abarwanyi ba M23, mu bice byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku rugamba avuga ko imirwano yatangiye nsaa cyenda z’igicamunsi, ku masaha ya Minembwe na Goma, ikaba yatangiriye mu gace ka Mbuhi, kari mu ntera y’ibirometre bike uvuye muri centre ya Sake.
Mbuhi ni agace kari muri localite ya Mweso, muri Grupema ya Bashali, teritware ya Masisi.
Aya makuru avuga ko ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryagabye kiriya gitero muri Mbuhi, ahari ibirindiro by’ingabo za M23.
Nyuma yo kurasana gukomeye, byaje kurangira M23 yirwanyeho maze abari bagabye kiriya gitero bayabangira ingata.
Uwatanze amakuru yagize ati: “Ingabo za SADC, FARDC, Ingabo z’u Burundi, Wazalendo, abacancuro na FDLR, zirutse ibyo bakunze kuvuga ngo ni ukwiruka amasigamana. M23 kugeza ubu iracyagenzura agace ka Mbuhi.”
Kuri uyu wa gatandatu kandi, imirwano yongeye gukara hagati ya FARDC n’umutwe wa M23 mu gace ka Mweso, Bashali na Mokoto muri Teritwari ya Masisi.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko iyi mirwano yahanganishije impande zombi yagiye isatira ibindi nbice Mbuhi.
Iyi mirwano itangajwe mu gihe kuri uyu munsi tariki 17 Gashyantare 2024, saa munani za mu gitondo (mu rukerera), ibisasu 2 byaguye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma mu burasirazuba bwa Congo, byangiza ibintu bimwe na bimwe nkuko Raporo y’ibanga ya MONUSCO yabonwe na Corridorreport.com ibigaragaza.
Ni imirwano yongeye kubura mu gihe ku munsi w’ejo hari habaye indi mirwano ikaze hagati y’ihuriro ry’ingabo za RDC na M23 umaze igihe uhanganye na ririya huriro, muri teritware ya Masisi na Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iyo mirwano yabereye muri village ya Kagano na Nyenyeri, ndetse no mu nkengero zaho.
Umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, yemeje aya makuru, avuga ko Ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryari ryagabye ibitero mu baturage , M23 iza kurwana ku baturage.
Kanyuka kandi yavuze ko muri iyo mirwano ko M23 yafashemo mpiri abasirikare b’u Burundi benshi, ndetse inafata ibikoresho byinshi bya gisirikare bya SADC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo, FDLR, abacancuro na Fardc.
Yagize ati: “Twafashe matekwa ingabo z’u Burundi nyinshi, ndetse umwanzi twamukuyeho ibikoresho byinshi bya gisirikare yakoreshaga.”
Mu gihe imirwano ikomeje gukara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, i Addis Ababa muri Ethiopa, hateraniye inama y’abakuru b’ibihugu bya Afrika Yunze ubumwe, mu biri ku murongo w’ibiyivugirwamo hakaba harimo n’umutekano ukomeje kuzamba mu burasirazuba bwa RDC.