Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) ribarizwamo umutwe wa M23 ryashyize hanze amafoto ya Drone ya CH-4 y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, yahanuwe n’ingabo za M23.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ni amafoto yashyizwe hanze m itangazo basohoye bavuze ko ingabo zirimo FARDC, FDLR, abacanshuro, Wazalendo, ingabo z’Uburundi na SADC, bari gutsindwa bikomeye ku rugamba.
Bagize bati: “Turaburira kandi MONUSCO kubw’indege zitagira abapilote zikora ubutasi kuri M23 / ARC ziyajyana ku ngabo za Tshilombo, ni ubufatanyacyaha muri aya makimbirane.”
Bakomeje bagira bati: “Uku kubogama kw’ingabo z’umuryango w’abibumbye, ndetse n’ubugizi bwa nabi bakorera abasivili, biduhatira gufata ingamba zo kurengera no kurinda abaturage bacu.
Basoza bagira bati: ”Twebwe, AFC, dukomeje kwiyemeza kurengera abaturage bacu no guharanira ubutabera n’amahoro. Inzira iragoye, ariko ntituzemera gukandamizwa n’abaduteye.”
Mu minsi ishize nibwo umutwe wa M23 watangaje ko ushyigikiye umuhuzabikorwa wa AFC (Alliance Fleuve Congo), Corneille Nangaa, wifuza gukura Félix Tshisekedi ku butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Tariki ya 28 Ukuboza 2023, Nangaa yatangaje ko Tshisekedi yibye amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 20 n’iya 21 Ukuboza, yicisha abaturage bo mu burasirazuba, bityo ko nta kindi akwiye, keretse kurwanywa, agakurwa ku butegetsi.
Mu itangazo ryifuriza Abanya-Congo umwaka mushya muhire M23 yashyize hanze kuri uyu wa 2 Mutarama 2024, yasobanuye ko yo n’abandi bahuriye muri AFC bahisemo Nangaa nk’umuhuzabikorwa wayo, hagamijwe kugira ngo bashyigikire umugambi we wo kubohora RDC.
M23 yagize iti “Ku buhuzabikoewa bwa AFC, twese twahisemo Corneille Nangaa Yobeluo wiyemeje kwitanga kugira ngo igihugu cyacu kibohoke. Ni umuntu ukunda igihugu, uharanira impinduramatwara, wiyemeje gusiga byose yari afite kugira ngo akirwanire.”
Nk’uko Nangaa yabisobanuye ubwo yatangazaga ishingwa rya AFC, uyu mutwe wa politiki ufite igisirikare giteganya gukorera mu bice bitandukanye by’igihugu, kugera i Kinshasa.