Friday, December 27, 2024
Friday, December 27, 2024
spot_img
HomePolitikeM23 yahanuye drone ya 4 y’ingabo za Leta ya RDC mu mirwano...

M23 yahanuye drone ya 4 y’ingabo za Leta ya RDC mu mirwano yabereye hafi ya Sake na Kibumba

M23 yemeje amakuru ko yongeye guhanura indi drone y’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC. Ibi byasohotse mu itangazo ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka umuvugizi wa M23 mubya politiki.

Abinyujije kurukuta rwa X, ariyo yahoze yitwa Twitter, kuri uyu wa gatanu tariki ya 09 Gashyantare 2024 Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ingabo za ARC/M23, ko bongeye guhanura drone yo mu bwoko bwa CH-4 ; Yakoreshwaga n’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, aho bayikoresha mugihe baba bashaka kugirira nabi abasivile no kubica ko kandi ibyo ba bikora bafashijwe na MONUSCO.

Uyu muvugizi yavuze kandi ko bamenyesheje imiryango Mpuzamahanga ko abakomeje kugira uruhare mu kwica abasivile ari perezida Félix Tshisekedi n’Ingabo ze arizo FARDC, FDLR, Wagner, Wazalendo, ingabo z’u Burundi na SADC.

Kanyuka, yasoje asaba ko perezida Félix Tshisekedi agomba ku buranishwa ku byaha byo mu ntambara, zikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo.

Kugeza ubu M23 imaze guhanura Drone 4 za Let aya RDC, kuko hari iyahanuwe i Kibumba indi yarasiwe hafi ya Goma icyo gihe yaguye ku kibuga cy’indege cya Kavumu giherereye i Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nturo na Shasha

Mu itangazo ntabwo Lawrence Kanyuka, yavuze aho iyi drone bayihanuriye. Yemeje gusa ko ingabo za M23 ko zayihanuye.

M23 yahanuye drone ya 3 y’ingabo za Leta ya RDC mu mirwano yabereye hafi Sake na Kibumba
Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights