Saturday, April 19, 2025
Saturday, April 19, 2025
spot_img
HomePolitikeM23 yahamagariye abarwanyi ba Wazalendo gutera umugongo Tshisekedi bakayiyungaho inagira ikintu gikomeye...

M23 yahamagariye abarwanyi ba Wazalendo gutera umugongo Tshisekedi bakayiyungaho inagira ikintu gikomeye ibizeza kubakorera

Umutwe wa M23, ubarizwa mu ihuriro rya AFC (Alliance Fleuve Congo), watangaje ku mugaragaro ko ushishikajwe no kwakira abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo bashaka kwifatanya nawo, ubizeza kubaha imyitozo ya gisirikare mu rwego rwo kubategura gufatanya urugamba rwo “kubohora Congo”. 

Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa AFC/M23, yagize ati: “Dushishikariza cyane abarwanyi ba Wazalendo bafite inyota yo kwinjira mu gisirikare kuza tukabaha imyitozo ya gisirikare.” 

Reba Video hano

Ni mu gihe indi mitwe yitwaje intwaro yari isanzwe yishyize hamwe na Wazalendo, nka UFRC (Union des Forces Républicaines du Congo), itangiye gutangaza ku mugaragaro ko yiyunze kuri AFC/M23. 

Joël Namunene Muganguzi, umuyobozi wa politiki wa UFRC, yatangaje ko nyuma y’inama y’ubuyobozi yabereye i Bukavu ku wa 30 Werurwe, bafashe icyemezo cyo kwinjira mu Ihuriro rya AFC.  

Yagize ati: “UFRC yafashe icyemezo cyo kwinjira muri AFC kugira ngo twese hamwe dushobore gukuraho ubutegetsi bugendera ku moko kandi bw’igitugu bwa Kinshasa.” 

Uyu muyobozi yemeje ko UFRC, isanzwe ibarizwa mu misozi ya Uvira (Kivu y’Amajyepfo), igamije gutanga umusanzu mu kubohora abaturage ba Congo no gusimbuza ubutegetsi buriho inzego nshya zishingiye ku buringanire n’imiyoborere myiza. 

UFRC kandi yavuze ko ubutegetsi bwa Perezida Félix-Antoine Tshisekedi butemewe mu Ntara za Kivu y’Amajyepfo na Maniema. Yanashishikarije ingabo zabo gukurikiza amabwiriza azatangazwa na AFC-M23 mu minsi iri imbere. 

Uku kwitandukanya n’ubutegetsi kwa UFRC kuje gukurikira icyemezo nk’icyo cyafashwe na Kabido, umutwe witwaje intwaro wo muri Teritwari ya Lubero (Kivu y’Amajyaruguru), nawo wiyemeje gufatanya na M23 ugatera umugongo ingabo za leta. 

Ibi bimenyetso bishya bishimangira ko M23 iri mu rugamba rwo kwagura ubufatanye n’indi mitwe yitwaje intwaro, mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa Congo ugenda urushaho kumera nabi, bikanongera igitutu ku butegetsi buri i Kinshasa. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights