Ku wa 17 Werurwe 2025, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watangaje ibihano bikomeye ku bayobozi bakuru b’umutwe witwaje intwaro wa M23, bikaba bishobora kugira ingaruka ku biganiro by’amahoro biteganyijwe hagati y’uyu mutwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibihano byafatiwe Bertrand Bisimwa, Perezida wa M23, ndetse na Bahati Erasto Musanga uyobora intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Col Nzenze Imani John, Jean-Bosco Nzabonimpa Mupenzi ushinzwe imari muri M23 na Desire Rukomera ushinzwe ubukangurambaga.
EU yashinje aba bayobozi kugira uruhare mu guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa RDC ndetse no kubangamira uburenganzira bwa muntu.
Muri ibyo bihano, imitungo yabo yaba iri i Burayi izafatirwa, kandi bakanabuzwa gukorera ingendo muri ibi bihugu bigize uyu muryango.
Nyuma yo kumenya ibi bihano, Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yagaragaje ko ari icyemezo kibogamye gishobora guhungabanya inzira y’amahoro muri RDC.
Yibajije niba abari gufata ibi bihano bari kwirengagiza ibibazo by’uyu mutwe, bagashyira imbere inyungu zabo bwite aho kureba inyungu rusange z’akarere.
Mu butumwa bwe, Bisimwa yagize ati: “Ese bazi ko ingaruka ikomeye y’ibikorwa byabo ari ukwitambika ibiganiro by’amahoro byose?”
Yagaragaje ko amahoro ari ingenzi ku mugabane wa Afurika, kandi ko akwiye kugerwaho binyuze mu buryo bw’Abanyafurika ubwabo, aho ibihugu byo hanze byagira uruhare rwo gushyigikira ibiganiro aho kubibangamira.
Ibihano byatangajwe umunsi umwe mbere y’uko M23 itangira ibiganiro by’amahoro na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biteganyijwe ku wa 18 Werurwe 2025 i Luanda muri Angola.
Ibi biganiro byari bimaze igihe byifuzwa nk’umwe mu mirongo migari igamije gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa RDC, aho umutwe wa M23 umaze igihe uhura n’ingabo za Leta mu mirwano ikaze.
Abasesenguzi bemeza ko ibihano byafashwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku miterere y’ibiganiro, kuko bishobora gutuma bamwe mu bayobozi ba M23 batitabira ibiganiro cyangwa se bikaba intandaro yo kudashobora kugera ku mwanzuro uhamye.
Nubwo ibi biganiro byitezweho gushaka umuti wa politiki ku kibazo cya M23, bamwe bibaza niba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izabyitwaramo ite nyuma y’ibi bihano.
Bitewe n’uburyo iki kibazo gikomeye, impande zose zirebwa n’ibi biganiro zirasabwa gushyira imbere inyungu rusange kugira ngo amahoro arambye ashobore kugerwaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.