Thursday, April 3, 2025
Thursday, April 3, 2025
spot_img
HomePolitikeM23 yafashe ingamba nshya zikakaye nyuma y’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe i Nyangezi

M23 yafashe ingamba nshya zikakaye nyuma y’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe i Nyangezi

Mu minsi ishize, Nyangezi yagabweho ibitero bikomeye n’imitwe yitwaje intwaro irimo abasirikare b’Abarundi, abarwanyi ba FDLR, FARDC ndetse na Wazalendo.  

Ibi bitero byakozwe mu buryo bwa gicengezi, aho abaturage batabonye aho bahungira kuko abicanyi babasanze mu nsengero aho bari basengera, abandi bakicirwa mu mirima barimo gusarura.  

Abandi barishwe bari ku isoko, aho bari bagiye kugura ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze. 

Mu guhangana n’ubu bugizi bwa nabi, umutwe wa AFC/M23 wakajije ingamba zo kurinda abaturage, bafunga inzira nyinshi zashoboraga kwifashishwa n’aba barwanyi mu kwinjira mu gace.  

Byagaragaye ko abarwanyi b’Abarundi bakunze gutega ibisasu mu nzira kugira ngo bizice umuntu uwo ari we wese.  

Gusa ejo bundi ibintu byafashe indi ntera, kuko ubu noneho aba barwanyi bajyanye za RPG mu nsengero! Ibi bikaba ari ubugome ndengakamere budakwiye kwihanganirwa. 

Bamwe mu bakurikiranira hafi ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje kwibaza ibibazo byinshi. 

Hari abibaza niba koko aba barwanyi bafite icyo baharanira, kuki badatera ibirindiro bya AFC/M23 cyangwa ARC aho gukomeza kwica abaturage b’inzirakarengane?  

Ibi bigaragaza ko intambara yabo idashingiye ku nyungu za politiki cyangwa izindi mpamvu, ahubwo ari ubwicanyi ndengakamere bugamije gutsemba abaturage runaka. 

AFC/M23 yatangaje ko gahunda yabo ari ukurinda abaturage kandi ingamba nshya zashyizweho zigamije gukumira ibitero nk’ibi.  

Inzira nyinshi zarafunzwe kugira ngo umwanzi adakomeza kwinjira mu buryo bworoshye. Ubu abaturage bafite icyizere ko umutekano wabo uri mu maboko y’ingabo zibarinda. 

Ku rundi ruhande mu gihe intambara igikomeje mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hari abagaragaje ko bashishikajwe no gusura Goma kugira ngo bamenye byinshi ku mateka y’ubwigenge bw’ako gace.  

Hari n’uwavuze ati: “Njye nkunda M23 ku buryo mba numva nifuza kubabona, byaba akarusho nkaganira nabo.” 

Byaba kandi ari amahirwe akomeye kubona uburyo bwo guhura n’Intare za Sarambwe, bamwe mu bagabo bagaragaje ubutwari bukomeye mu rugamba rwo kurinda abaturage.  

Aba bashyitsi bashobora no kumva inkuru zidasanzwe ku mateka yo kubohora Goma, amakuru atajya aboneka mu binyamakuru bisanzwe. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights