Abarwanyi b’umutwe wa M23 bakomeje kwagura ibice bafashe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho kuri ubu bigaruriye Santere ya Nyabiondo iri muri Teritwari ya Masisi.
Iyi santere yafashwe nyuma y’imirwano ikaze yabereye muri aka gace kuva mu gitondo cyo ku wa 9 Werurwe 2025, ihuza M23 n’umutwe wa APCLS usanzwe ufatanya n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Nk’uko byemejwe na Kipanda Biiri, umwe mu bayobozi bo muri Segiteri Osso-Banyungu iherereye muri aka gace, abarwanyi ba M23 binjiye muri Nyabiondo ku gicamunsi cyo kuri uwo munsi, nyuma yo gutsinda imirwano yari imaze amasaha menshi. Iyi nkuru yemejwe n’ibiro ntaramakuru Reuters.
Nyabiondo ni agace gafite agaciro kadasanzwe mu bijyanye n’umutekano n’igisirikare, kuko kari mu nzira igana mu burasirazuba bwa Teritwari ya Walikale, aho imitwe yitwaje intwaro ifatanya na Leta ya RDC, nka NDC-R iyobowe na Guidon Shimiray Mwissa, ifite ibirindiro.
Iyi ntambwe ya M23 ishobora gutuma babasha kwagura ibice bafite no kongera igitutu ku ngabo za FARDC, ndetse n’imitwe ya gisirikare isanzwe ikorana na yo.
Iyi mirwano yatumye abaturage benshi bava mu byabo, bahungira mu bice bya Kashebere, aho bizeye umutekano.
Uko intambara ikomeje kwiyongera muri aka karere, abaturage bugarijwe n’ibura ry’ibiribwa, serivisi z’ubuvuzi, ndetse n’ingaruka mbi z’umutekano muke.
Raporo zitandukanye zerekana ko abasivili benshi bakomeje kuba ibitambo by’intambara hagati y’imitwe irwanira ubutegetsi n’ubutaka mu burasirazuba bwa Congo.
Abasesenguzi bemeza ko gufatwa kwa Nyabiondo ari indi ntambwe ikomeye ku mutwe wa M23 mu guhangana na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni igikorwa gishobora kugira ingaruka ku bice birimo Walikale, Goma, na Rutshuru, dore ko M23 imaze igihe kirekire yigarurira ibice bitandukanye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nubwo FARDC na APCLS bari bagerageje kwihagararaho, bisa n’aho M23 ikomeje kugira ingufu, igakoresha ubumenyi buhambaye mu bya gisirikare kugira ngo yigarurire ibice byinshi.
Iki kibazo gikomeje abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, dore ko nta gisubizo gifatika kigaragara ku kibazo cy’umutekano muke umaze imyaka myinshi mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Mu gihe abarwanyi ba M23 bakomeje kwigarurira ibice byinshi, abayobozi b’uyu mutwe bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi ndetse n’akayabo k’amafaranga ku muntu wese wabafata.
Leta ya RDC hamwe n’abafatanyabikorwa bayo mpuzamahanga bakomeje gushyiraho ingamba zo guhashya uyu mutwe, bashyiraho ibihembo ku bayobozi bawo barimo Sultani Makenga na Bertrand Bisimwa. Ibi bikaba bigamije gukuraho umutwe wa M23 cyangwa kugabanya ingufu zawo.