N’ubundi muri Teritwari ya Masisi na Nyiragongo ho muri Kivu y’Amajyaruguru hongeye kuvugwa indi mirwano nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka usanzwe ayivugira mu bya Politike.
Akoresheje urukuta rwe kuri X, yatangaje ko imirwano yongeye kubera mu bice birimo Sake, Kibumba no mu nkengero zigize Turiya duce twose.
Kanyuka yavuze ko guhera isaha ya saa 16:20 ko ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko bateye uduce two muri Grupema ya Kamuronza, ariho Centre ya Sake ibarizwa.
Kanyuka uduce avuga ko twatewe harimo Kimoka, Malehe, Madimba, Macofee, Mitumbaro, Kihira ya 1 niya 2, Kirotshe no munkengero zayo.
Uyu muvugizi wa M23 yakomeje avuga ko ibi bitero by’ihuriro ry’Ingabo za RDC ko birimo gushyira abaturiye ibyo bice mukaga ga komeye, bityo ko imiryango mpuzamahanga idakwiye guceceka ko hubwo bagomba kugira icyo bakora.
Mu magambo ye yagize ati: «Turamagana uguceceka kw’i miryango mpuzamahanga, mugihe ibitero by’ingabo za leta ya Kinshasa bikomeje gushyira abasivile mu kaga.
Akomeza avuga ko ubwoko bw’Abatutsi bukomeje kwicwa na Perezida Tshisekedi Tshilombo n’ingabo ze, arizo FARDC, FDLR, Wagner, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na SADC. »
Kuwa Gatandatu ndavuga mu cyumweru gishize n’ibwo kandi hari habaye imirwano mu bice birimo ibyo muri teritware ya Masisi na Nyiragongo nk’uko byongeye uyu munsi kuwa Mbere.
Imirwaro yabaye kuri uwo wa Gatandatu bya vuzwe ko M23 yafashe abasirikare benshi biganjemo abo mu ngabo za Tanzania n’aba Malawi ndetse ifata n’ibikoresho byinshi by’agisirikare harimo imbunda n’ibyuma bikoreshwa mu itumanaho.
Iyo mirwano yafashe umunsi wose kuko yahereye igihe cy’isaha z’igitondo igeza isaha z’umugoroba w’i joro.