Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeAndi makuruM23 ntiyumvisha ukuntu MONUSCO ifatanya na FARDC mu Kwica abaturage

M23 ntiyumvisha ukuntu MONUSCO ifatanya na FARDC mu Kwica abaturage

Kuri uyu wa 17 Werurwe 2024, ubuyobozi bwa M23 bwashyize hanze itangazo rishinja ingabo z’umuryango w’Abibumbye MONUSCO, kugaba ibitero mu baturage.

Muri iri tangazo M23 irashinja kandi ikanamagana MONUSCO gufatanya n’ingabo za Repubulika iharanira  demokarasi ya Congo, FARDC, n’imitwe y’itwaje intwaro irimo FDLR, Wazalendo ndetse n’Ingabo z’u Burundi na SADC kugaba ibitero ku baturage baturiye ibice bya Sake n’inkengero zayo.

Lawrence Kanyuka umuvugizi wa M23 mubya politike yavuze ko ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa bagabwa mubaturage bikorerwa mu birindiro bya MONUSCO.

Iri tangazo rivuga kandi ko «M23 yamaganye yivuye inyuma ikoreshwa nabi ry’ibirindiro bitandukanye by’ingabo za MONUSCO byifashishwa n’ingabo zirwana k’uruhande rw’ingabo za Leta ya Kinshasa, zirimo FDLR, FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na SADC binyuranye n’inshingano za MONUSCO. »

Kanyuka  muri Iri tangazo akomeza avuga ko; ibyo bitero bihitana ubuzima bw’abaturage nyamara bibera mu maso y’amahanga ntihagire icyo abikoraho kandi abarwanirira Guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, bahajyana imbunda ziremereye kugira ngo zigabe ibitero ku baturage n’inzirakarengane bituma benshi bahatakariza ubuzima, abantu bakavanwa mu byabo ndetse n’imitungo ikahangirikira. Ikibabaje ni uko ibyo bikorwa by’ubwicanyi bibera mu maso y’umuryango mpuzamahanga wicecekeye.

Itangazo rikomeza rivuga ko abarwanyi ba FDLR, Wazalendo, abacanshuro n’ingabo z’u Burundi bambara bose uniform y’ingabo za FARDC bakaja k’urugamba.

M23 izakomeza ibikorwa byo kurinda abaturage, inasaba MONUSCO guhagarika ibikorwa byo gutiza ibirindiro byayo ihuriro ry’imitwe irimo n’ingabo za RDC ribyifashisha mu kwica abaturage.

M23 ntiyumvisha ukuntu MONUSCO ifatanya na FARDC mu Kwica abaturage
Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights