Umutekano ukomeje kuzamba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’imirwano ikaze yabaye kuwa Gatatu w’iki cyumweru hagati y’inyeshyamba za Wazalendo n’ingabo za AFC/M23, hafi ya Parike y’Igihugu ya Kahuzi-Biega.
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Iyi mirwano yasize agace ka Kabushwa kari mu maboko ya M23, ikongera gutuma abaturage bahunga ari benshi.
Amakuru aturuka mu gace ka Kabushwa, kari muri Gurupoma ya Irhambi Katana, aravuga ko igitero cyatangiye ubwo ingabo za M23 zagabaga igitero ku birindiro bya Wazalendo byari bihasanzwe.
Byari ubwa mbere izi mpande zombi zihanganye muri aka karere kuva M23 itangiye kwigarurira ibice bitandukanye bya Teritwari ya Kabare mu kwezi kwa Gashyantare 2025.
Nk’uko byatangajwe na Radio Okapi, imirwano yamaze amasaha menshi, ikaba yaratumye abaturage benshi bahunga bava mu byabo, berekeza mu bice bibarirwa nk’ibifite umutekano kurusha ibindi.
Umwe mu bahunze yabwiye itangazamakuru ati: “Twabonaga amasasu aturuka impande zombi. Twahisemo guhunga nijoro, abana bamwe batandukanyijwe n’ababyeyi babo.”
Nyuma y’iyi mirwano ikomeye, inyeshyamba za Wazalendo zavuze ko zatewe zabona zisumbirijwe, zigahitamo gusubira inyuma, zisiga Kabushwa mu maboko ya M23. Ibi byatumye aka gace kiyongera ku tundi turere M23 imaze kugenzura muri Kivu y’Amajyepfo.
Uretse abaturage, n’abakoraga ubucukuzi butemewe bw’umutungo kamere muri Parike ya Kahuzi-Biega na bo bahunze, batatanyiriza mu duce dutandukanye. Ibi bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’iyo parike isanzwe ikomererwamo ubucukuzi bwa magendu, burimo gukata amashyamba no guhiga inyamaswa.
Iyi mirwano ije mu gihe impungenge ziyongera ku bukana bw’intambara ziri mu burasirazuba bwa Congo, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje kugaba ibitero, isatira uturere dutuwe n’abaturage, ndetse igasatira ibyanya ndangamuco n’ibidukikije.
Parike ya Kahuzi-Biega, izwiho kuba igicumbi cy’ingagi zo mu misozi, ikomeje kugarizwa n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro batemewe.
Kugeza ubu, Guverinoma ya Congo ntiragira icyo itangaza ku mirwano yo muri Kabushwa, ariko impande zitandukanye zikomeje gusaba ko habaho ibiganiro bigamije guhagarika intambara no gusubiza amahoro mu bice byugarijwe.