M23, iratabariza abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje gukorerwa ubugizi bwa nabi n’Ingabo za FARDC n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zirimo FDLR, SADC, ingabo z’abarundi n’abandi.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Abaturage batabarijwe na M23 binyuze mu butumwa umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka yashyize ku rubuga rwa Twitter(X), ni abo muri Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko ab’i Mweso.
Muri ubwo butumwa Lawrence Kanyuka yavuze ko abaturage b’i Mweso bakomeje guhura n’akaga kuko barimo gukomeza kuraswaho n’ibibunda biremereye hakanakoreshwa indege z’intambara n’izitagira abapilote zizwi nka Drone.
Icyakora avuga ko M23 ikomeje kubarwanaho ibarengera dore ko ngo amahanga akomeje kurebera ntagire icyo abikoraho.
Yagize ati”Guhera ku mugoroba w’ejo, uturere dutuwe cyane muri Mweso no mu turere tuyikikije barimo guterwa ibisasu n’Ihuriro ry’ingabo z’i Kinshasa (FARDC), FDLR, MERCENARIES, MILITIA, INGABO Z’ABURUNDI na SADC.Harimo gukoreshwa ibibunda biremereye , Drone n’indege z’intambara mu kurasa abaturage.”
Aka gace ka Mwese gaherutse kuberamo imirwano ikaze yahitanye ubuzima bw’abasiviri 20 ndetse ibikorwaremezo birimo amashuri birangirika mu buryo bukabije.
M23 yakomeje ishinja izi ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko iyo ziri kubarasaho zitareba abaturage ahubwo zirasa buhumyi.
Ku mugoroba w’ejo hashize tariki ya 04 Gashyantare nibwo M23 yarwanye n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mirwano yabereye mu nkengero za Minova, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Kuri ubu M23 imaze gufata ibirindiro bikomeye byo mu nkengero za Minova aribyo Kituva na Jangwa ndetse n’u muhanda uhuza Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.