Ubuyobozi bwa M23, bwasohoye inyandiko hanze zishinja Félix Tshisekedi, n’ihuriro ry’ingabo ze kugaba ibitero ahatuwe n’abaturage benshi mu bice byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bigahitana abagore n’abana.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 06 Gashyantare 2024, nibwo iyi nyandiko yashizwe hanze n’umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ati twitter, aho yakoresheje urubuga rwa X, Lawrence Kanyuka yavuze ko ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zishe abana n’abagore muri Localité ya Mushaki, mu birometre 37 uvuye mu mujyi wa Goma.
Ati: “Ejo hashize, mu bice bya Mushaki, ihuriro ry’Ingabo zirimo FARDC, FDLR, Wagner, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na SADC, nk’uko bamenyereye kwica, bishe abana, Abagore, bica n’umusaza usheshe akanguhe, banasenya amazu y’abaturage. Ibi babikora umuryango w’Abibumbye na Monusco izwiho gutanga ibikoresho kuri iryo huriro, bicececyekeye.”
Yakomeje agira ati: “Turahamagarira imiryango mpuzamahanga, kudaceceka kuko perezida Félix Tshisekedi Tshilombo n’igisirikare cye kiri mu ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa FARDC, bakomeje kwica abaturage bo mu bwoko bumwe. Tshisekedi yakoze ibyaha by’Itambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.”
Umuvugizi wa M23, yakomeje avuga ko ibitero by’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigikomeje ko kandi biri kugira ingaruka mbi ku baturage baturiye i Masisi no munkengero zayo.
Yasoje avuga ko ingabo za M23 zo zikomeje gukora ibishoboka byose mu gukomeza kwirwanaho no kurwanirira abaturage ndetse no kurinda abaturage n’ibyabo.