Thursday, April 10, 2025
Thursday, April 10, 2025
spot_img
HomePolitikeLt. Col Willy Ngoma wa M23 yahawe izina ry’akabyiniriro n’ingabo za SADC...

Lt. Col Willy Ngoma wa M23 yahawe izina ry’akabyiniriro n’ingabo za SADC ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Ku wa Gatanu tariki ya 28 Werurwe 2025, abasirikare b’Ingabo ziri mu mutwe wa SADC (Southern African Development Community) barimo abaturutse muri Afurika y’Epfo bahuye na Lt. Col Willy Ngoma, Umuvugizi w’Igisirikare cya M23, bamwita akabyiniriro “Quickly.” 

Aya makuru yamenyekanye nyuma y’amashusho yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza aba basirikare ba SADC bifotozanya na Willy Ngoma.  

Muri ayo mashusho, bigaragara ko bari bafite akanyamuneza, banavuga iri zina rishya ry’uyu musirikare ukomeye wa M23. 

Ijambo “Quickly” ryakomotse ku kuba Lt. Col Willy Ngoma yararivuze ubwo yahaga amabwiriza abacanshuro b’Abanya-Burayi barimo bava i Goma berekeza mu bihugu byabo banyuze mu Rwanda.  

Iri jambo ryahise rimuhama, ku buryo ingabo za SADC ziri muri Congo zarigize akabyiniriro ke. 

Guhura hagati ya Willy Ngoma n’aba basirikare ba SADC byabaye nyuma y’amasaha make habaye inama ihuza ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cya M23 n’Abagaba bakuru b’Ingabo za SADC.  

Muri iyi nama, impande zombi zumvikanye ku buryo bwo gucyura ingabo zari zimaze igihe zaraheze mu mujyi wa Goma, aho zagombaga kuva zitwaje intwaro n’ibikoresho byazo. 

Uburyo abasirikare ba SADC bagaragara bishimanye na Willy Ngoma bwatumye benshi bibaza niba ibi ari ikimenyetso cy’ubwiyunge cyangwa se imikoranire hagati y’impande zombi.  

Mu gihe ingabo za SADC zari zaroherejwe muri RDC kugira ngo zifashe Leta guhangana n’inyeshyamba, amafoto nk’aya agaragaza abasirikare b’uyu mutwe bifotozanya n’Umuvugizi wa M23 bishobora gukomeza kwibazwaho na benshi. 

Gusa, igisigaye ni ukureba niba amasezerano yemeranyijweho n’impande zombi azubahirizwa, cyane cyane ku bijyanye no gukura ingabo zari zimaze igihe mu mujyi wa Goma.  

Hari impungenge ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibi byemezo, dore ko M23 n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zimaze igihe zihanganye mu mirwano ikaze mu burasirazuba bw’igihugu. 

Mu gihe RDC ikomeje gushaka ibisubizo by’amahoro, igisigaye ni ukumenya uko umubano hagati y’Ingabo za SADC n’umutwe wa M23 uzakomera cyangwa niba ibi ari ibisanzwe bibaho mu gihe cy’ibiganiro by’amahoro.  

Uko byagenda kose, akabyiniriro “Quickly” kahamye Lt. Col Willy Ngoma, kakaba gashobora gukomeza gukoreshwa n’abo bahuye na we. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights