Wednesday, April 16, 2025
Wednesday, April 16, 2025
spot_img
HomePolitikeLeta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabwe guha ubwigenge buri ntara...

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabwe guha ubwigenge buri ntara yose yo muri iki gihugu

Olivier Kamitatu, Umuyobozi w’Ibiro bya Moïse Katumbi n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yavuze ko igihe kigeze ngo intara z’igihugu zihabwe uburenganzira busesuye bwo gucunga umutungo wazo. 

Avuga ko ibi bishobora kuba igisubizo cy’ibibazo bikomeye igihugu kimazemo igihe, birimo imicungire idahwitse y’umutungo kamere, ubukene bukabije n’ibibazo by’umutekano biterwa n’imitwe yitwaje intwaro. 

Kugeza ubu, ni Leta iri i Kinshasa igenzura imikoreshereze y’umutungo uva mu ntara zitandukanye, ibintu bivugwaho kenshi nk’inkomoko y’amakimbirane y’igihe kirekire.  

Abaturage b’intara zitunze cyane bavuga ko bibona nk’abatereranwe, kuko nta nyungu bagira ku mutungo uturuka iwabo. 

Mu minsi ishize, abaturage bo mu gace kahoze ari Intara ya Katanga batangaje ko bateganya kurega abantu batandukanye barimo n’ab’inkoramutima za Perezida Félix Tshisekedi, babashinja kwambura intara yabo umutungo ntibagire icyo bawusubizamo. 

Umwe mu baturage yagize ati: “Guhera mu 2019 ibintu byarushijeho kuba bibi. Katanga yabaye nk’ikarita y’ifaranga y’umuryango wa Perezida, umutungo wacu urajyanwa cyane muri Lualaba ariko nta gikorwa cy’iterambere twahawe.” 

Abaturage biganjemo abacukura amabuye y’agaciro bavuga ko umutungo ukomoka mu ntara zabo ushorwa ahandi hadafitiye abaturage inyungu. Ibi bibatera gutakamba basaba impinduka mu micungire yawo. 

Mu gushaka igisubizo kirambye, Kamitatu yagaragaje icyifuzo cy’uko igihugu cyagabanywa mu ntara eshanu zifite ubuyobozi bwigenga: Orientale, Equateur, Kongo, Kasaï na Katanga.  

Izi ntara zahabwe ububasha bwo kwigenzura, gushyiraho gahunda z’iterambere, politiki z’ubukungu n’imibereho y’abaturage, ndetse n’uburyo bwo kurengera umuco wazo. 

Yatanze urugero ko Katanga yihariye umutungo kamere cyane cyane amabuye y’agaciro, Orientale igakora cyane ubucuruzi, Kongo ikaba ifite ibyambu by’ingenzi, Equateur ikaba igicumbi cy’ubuhinzi, naho Kasaï ikagira diamant n’ubuhinzi bwagutse. 

Kamitatu asanga 60% by’umusaruro w’ubukungu wakagombye kuguma mu ntara wakomotsemo, hanyuma 40% isigaye igakoreshwa ku rwego rw’igihugu kugira ngo iterambere rigere kuri bose. 

Uyu munyapolitiki yemeza ko ubu buryo bw’imiyoborere bwatuma abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa, hakagabanuka icyuho mu micungire y’igihugu, bityo n’ubusumbane n’amakimbirane bigacika. 

Yagaragaje ko atari uburyo bwo gusenya ubumwe bw’igihugu, ahubwo ko ari inzira yo kuburengera, igihugu kikubakira ku mutungo wacyo mu buryo buciye mu mucyo, bityo bigatuma abaturage bose bawugiraho uruhare n’inyungu. 

Olivier Kamitatu yagaragaje ko intara zo muri RDC zikwiye kubona inyungu nyinshi mu mutungo kamere zifite
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights