Abanyamuryango ba Diaspora y’Abanyekongo ku isi, bakomeje kugaragaza ko bahangayikishije cyane n’imiterere ya Politike yo Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo nyuma y’amatora bise ko yabaye mu kajagari n’uburiganya.
Mu itangazo bashyize hanze, bavuze ko aya matora yateguwe na Perezida Félix Tshisekedi atabaye mu mucyo maze bavuga ko nka Diaspora kandi igize 13% mu uruhare rw’ingengo y’Imali ndetse na Politike ya RDC, bahangayikishijwe no kuba harabayeho gutambamira itegekonshinga rigenga amatora; bikaba aribyo byatumye aya matora ataba mu mucyo no mubwisanzure.
Iritangazo kandi rikomeza rivuga ko; Perezida Tshisekedi, aya matora yayubakiye ku banyamahanga yimakaza amacakubiri akumira Demokarasi ari nako abangamira ubusugire, iterambere ry’imibereho n’ubukungu bw’igihugu.
Perezida Tshisekedi kandi yagiye ashyira mu myanya ikomeye mu nzengo zitandukanye zari zigize amatora abo mu bwoko bwe! ari nabyo byashyize ku gitutu CENI maze ikisanga ya muhundagajeho amajwi. Ibi kandi bikomeje gutera impungenge z’uko Perezida Tshisekedi ashobora gushaka guhindura itegekonshinga ryemerera Perezida gutorwa manda nyinshi.
Ubuyobozi bwa Diaspora Congolaise (LDC) burasaba ko amatora aherutse yateshwa agaciro maze hakabaho inzibacyuho y’ubuhariza Demokarasi y’igihugu ndetse no kwego mpuzamahanga mu gihe haba tagerejwe gukora andi matora anyuze mu mucyo.
Ubu buyobizi bukomeza buvuga ko ari ngombwa kugira ngo igihugu kigaruke kuri demokarasi nyayo ibereye abaturage muri rusange kuko byagaragaye ko ubushobozi bw’ imiyoborere ya Tshisekedi bukemangwa.
Kubwibyo ubuyobozi bwa Diaspora Congolaise (LDC), bwiyemeje gutera inkunga Alliance du Fleuve Congo (AFC) iyobowe na Corneille Nangaa. Ndetse kandi ubu bufatanye bugamije guhuriza hamwe imbaraga ziterambere, haba mu gihugu ndetse no hanze, kugira ngo zunganire ishyirwa mu bikorwa ry’ingingo ya 64 y’itegeko nshinga. LDC irahamagarira abantu bose bashyigikiye indangagaciro za demokarasi kwinjira muri AFC mu gikorwa cyo gushyiraho igihugu cya demokarasi nyayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ibibazo bya Politiki muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bihangayikishije cyane LDC; ari nayo mpamvu abanyamuryango bayo bagaragaza ko biyemeje gukora uko bashoboye ngo RDC ibone Demokarasi irambye binyuze mukubahiriza itegeko nshinga rya RD-Congo.
Mugihe iyi nzibacyuho yaba ishobotse, Abaturage bakongo bazagira iterambere n’umutekano bishingiye kuri Demokarasi itagira ivangura. Corridorreports.com tuzakomeza kubaba hafi tubagezaho amakuru agezweho kuri iyi ngingo.