Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeOther NewsKwibuka30: Paruwasi ya  Ntarabana hagiye gushyirwa urwibutso rw'Abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu...

Kwibuka30: Paruwasi ya  Ntarabana hagiye gushyirwa urwibutso rw’Abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baroshywe muri Nyabarongo.

Kuri uyu wa 07 Mata 2024, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rwego rw’Akarere ka Muhanga, Madame Kayitare Jacqueline, yashimiye Diyosezi ya Kabgayi yashyigikiye ko kuri paruwasi ya Ntarabana hashyirwa ikimenyetso cy’urwibutso rwihariye rw’Abatutsi bishwe baroshywe mu mugezi wa Nyabarongo.

Madame Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, yagize ati “Turashimira cyane Diyosezi gatolika ya Kabgayi, yashyigikiye ko muri paruwasi ya Ntarabana mu Murenge wa Rongi, hashyirwa ibuye ry’ifatizo ritangira urugendo rwo kuhashyira ikimenyetso cyo kuzirikana abazize jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bakaba barajugunywe mu mugezi wa Nyabarongo.”

Madame Kayitare avuga ko mu gice cya Ndiza iyi paruwasi iherereyemo, Abatutsi bishwe muri Jenoside batabonetse ngo bashyingurwe mu cyubahiro, kuko bagiye babicira hafi ya Nyabarongo bagahita babarohamo.

Yakomeje avuga ko ku bufatanye na Diyosezi ya Kabgayi hagiye gushyirwa ikimenyetso kizajya gikomeza kwibutsa amateka ya Jenoside muri uyu murenge wa Rongi no mu gace ka Ndiza kegereye Nyabarongo.

Ingabire Benoite, Perezidante w’umuryango Ibuka mu karere ka Muhanga, avuga ko gushyira ikimenyetso cy’urwibutso rwihariye kuri paruwasi ya Ntarabana ari gahunda yifujwe n’abarokokeye mu bice bya Ndiza mu murenge wa Rongi kandi ko bishimiye ko bigiye gukorwa.

Kabega Jean Marie Vianney uvuka ku Ndiza mu murenge wa Kiyumba yavuze ko kuba hagiye gushyirwaho ikimenyetso cy’urwibutso rwihariye rw’abishwe muri jenoside bo mu Ndiza bakarohwa muri Nyabarongo bizabahoza agahinda ko kuba batarabashyinguye.

Ati “Tuza kwibuka ariko tubabajwe no kuba abacu batarashyinguwe mu cyubahiro, rimwe na rimwe tujya kwibuka muri Uganda dutekereza ko baba barageze muri victoriya. Nibamara gutunganya ikimenyetso cy’urwibutso rwihariye ruriho n’amazina yabo tuzajya tujya kuhibukira natwe bidufashe kuzirikana abacu neza kandi bizanaturuhura agahinda ko kuba tutarabashyinguye mu cyubahiro.”

Ibuye fatizo ry’ahazashyirwa ikimenyetso rizashyirwa i Ntarabana kuri paruwasi, tariki 12 Mata 2024. Umwaka utaha Urwibutso ruriho amazina y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, bakarohwa muri Nyabarongo, ruzaba rwararangiye.

Kugeza ubu mu karere ka Muhanga habarurwa inzibutso 3; Urwa Kabgayi, Nyarusange na Kiyumba.

Paruwasi ya  Ntarabana hagiye gushyirwa urwibutso rw’Abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baroshywe muri Nyabarongo.
Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights