Ku matariki ya 21 na 22 Ukuboza 2024, i Dallas muri Leta ya Texas, habereye umuhango ukomeye wo kwibuka Abatutsi b’Abanyekongo bishwe mu nkambi ya Mudende mu Rwanda mu 1997. Uyu muhango ugamije guha icyubahiro abarenga igihumbi bishwe muri ubwo bwicanyi, gushimangira indangagaciro z’amahoro, no gukomeza inzira yo guharanira ubutabera.
Inkambi ya Mudende yari iherereye mu burengerazuba bw’u Rwanda, yakiraga impunzi z’Abatutsi b’Abanyekongo bari barahunze urugomo rw’ubwicanyi bwakorerwaga mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; gusa ariko ubwo bwicanyi buracyakomeje aho Leta ya Congo Ikomeje kwibasira abaturage bayo bavuga i Kinyarwanda.
Mu bihe bibiri bikomeye by’ubwicanyi (Nyakanga 1996 na Ukuboza 1997), iyi nkambi yatewe n’imitwe yitwaje intwaro, maze abantu barenga igihumbi baricwa mu buryo bw’agahomamunwa.
Twakibutsa ko iki gikorwa cyo kwibuka, cyateguwe ku bufatanye bw’imiryango itandukanye irimo ISOOKO Mutuality, United Congolese Community (UCC), na Forum Amis de la Paix (FAP), bifatanyije na komisiyo ishinzwe ibikorwa byo kwibuka. Forum Amis de la Paix, umuryango washinzwe mu 2008 mu nkambi ya Gihembe, umaze igihe ukora ibikorwa byo kwibuka, ubuvugizi ku mpunzi, no kwigisha amateka y’ubwicanyi nk’ubu.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagize iti: «Kwibuka, Guharanira Ubutabera, no Kurwanya Urwango.» Abitabiriye iki gikorwa basabwe gukomeza kwibuka abishwe, gushimangira amahoro, no gukora ubuvugizi kugira ngo ibisa n’ibi bitazongera kubaho ukundi.
Bumwe mu butumwa bw’ihumure byatanzwe harimo amagambo akomeye nka:
- Turibuka Abatutsi b’Abanyekongo bishwe mu nkambi ya Mudende mu Rwanda mu 1997. Dukomeza guharanira ubutabera.
- Imyaka 27 irashize, nubwo amajwi yabo acecetse, umurage wabo ukomeje kudusaba gukora ibyiza buri munsi.
- Niba twibuka Mudende, ni ukugira ngo tubangikanye amahoro n’ubumuntu.
Mu butumwa bw’uyu mwaka, Eng. Kamanzi R. Eric, umuyobozi wa Forum Amis de la Paix, yihanganishije imiryango yabuze ababo, anashimira abagize uruhare mu gutegura iki gikorwa. Yagize ati: «Forum izakomeza gufatanya n’abandi mu rugendo rwo gushaka ubutabera, kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, no guhagarika ubwicanyi bukomeje kwibasira abantu mu gihugu cyacu»
Mu minsi ibiri y’uyu muhango, habaye ibiganiro bigamije gusobanura amateka ya Mudende, ubuhamya bw’abarokotse, amasengesho, ndetse n’imihango yo gucana urumuri rw’icyizere. Harimo kandi ibikorwa byo gukusanya inkunga yo gushyigikira imiryango igikeneye ubufasha no kongera ubuvugizi ku kibazo cy’impunzi.
Kwibuka Abatutsi b’Abanyekongo bishwe i Mudende ni igikorwa cy’ingenzi kigamije kudaheranwa n’amateka mabi, ahubwo kigafasha mu kubaka ejo hazaza h’amahoro. Abateguye uyu muhango bashimiye byimazeyo buri wese wagize uruhare mu gutegura no gutanga umusanzu muri uru rugamba rwo gusigasira amateka no guharanira ubutabera.