Wednesday, April 9, 2025
Wednesday, April 9, 2025
spot_img
HomePolitikeKwibuka 31: RDC yanywanye na FDLR yadukanye uburyo bushya bwo gupfobya Jenoside...

Kwibuka 31: RDC yanywanye na FDLR yadukanye uburyo bushya bwo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu gihe habura icyumweru ngo u Rwanda n’Isi yose bibuke ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yongeye kugaragaza ko igendera ku mugambi wo gupfobya Jenoside no kugoreka amateka.  

Mu buryo bushya bwo guhisha ingengabitekerezo ya Jenoside, ubwicanyi bukorerwa Abanyekongo b’Abatutsi, n’akarengane kamaze imyaka ikabakaba 30, ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gushyira imbere ikinyoma cyiswe “Genocost,” bugamije gusiga icyasha u Rwanda no gukingira ikibaba abicanyi babwo. 

Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, aherutse gutangaza ko hari Jenoside yiswe “Genocost” avuga ko yatwaye ubuzima bw’Abanyekongo barenga miliyoni 10 mu myaka isaga 20 ishize. 

Mu mvugo yuzuyemo ubushotoranyi, uyu mutegetsi yavuze ko u Rwanda hamwe n’inyeshyamba za M23 ari bo bagize uruhare muri ibyo byago.  

Iyi mvugo, nk’uko abasesenguzi babigaragaza, si nshya, ahubwo ni igice cy’umugambi wa Kinshasa wo kuyobya uburari ku bibazo by’icyo gihugu. 

Ku wa Mbere, tariki ya 31 Werurwe 2025, Perezida Tshisekedi yatangaje ko “Genocost” yatangijwe n’urubyiruko rw’Abahezanguni rw’Abanyekongo rwahawe intebe muri Guverinoma nk’ihuriro ry’ubutegetsi.  

Byahise bigaragaza ko iyi mvugo ari igikoresho cya politiki cyahawe umugisha n’ubutegetsi kugira ngo buhombye u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga no gukomeza kwigizayo inshingano zo gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC. 

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Stephanie Nyombayire, yatangaje ko iyi politiki nshya ya RDC igamije gukomeza guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.  

Nyombayire yagize ati: “Icyumweru kimwe gusa kibura ngo ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitangire, ingirwabayobozi muri RDC bashyize umucyo ku byo dusanzwe tubaziho: ihakana rya Jenoside ryamunze Politiki ya RDC.” 

RDC ikomeje kwirengagiza uruhare rwa yo mu bibazo byayo bwite. Kuva kera, ubutegetsi bwa Kinshasa bwagize intege nke mu gucunga igihugu, butuma imitwe yitwaje intwaro yiganza intara zigize u Burasirazuba.  

Iyo mitwe, irimo n’iyakomotse ku basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ikomeje guteza umutekano muke.  

Nyamara, aho kugira ngo RDC ishyire imbere ingamba zo gukemura icyo kibazo, yihutiye gushinja u Rwanda no gusiga icyasha ubutegetsi bw’i Kigali. 

U Rwanda rushinja Kinshasa gukomeza gukingira ikibaba FDLR, umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bamwe mu bayobozi bawo bafite imyanya ikomeye mu buyobozi bw’igisirikare cya RDC.  

Ibi byemezwa n’amakuru ava mu nzego zitandukanye, agaragaza ko abasirikare ba FDLR bahawe imyanya mu buyobozi bw’igisirikare ndetse banitabazwa mu bikorwa bya gisirikare by’ingabo za Congo. 

Ubwo RDC yagarukaga kuri “Genocost,” yari igamije gushinja u Rwanda ubwicanyi bukorerwa Abanyekongo b’Abatutsi mu gihe nyamara ari Guverinoma ya Kinshasa ubwayo iyoboye ibikorwa byo gutoteza abaturage bayo.  

Imibare y’abahitanywe n’ubwicanyi muri RDC ikomeje kwiyongera bitewe n’uburangare bw’ubuyobozi butihutira gukemura ikibazo cy’umutekano.  

Guverinoma y’u Rwanda ntiyatinze kunenga imvugo ya Kinshasa. 

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagize ati: “Abo bayobozi ni bo ntandaro y’akaga kabayeho kandi ntibakwiye gushakisha inzitwazo cyangwa ngo ibibazo babishakire ahandi. Ni bo kibazo. Impinduka yose cyangwa igisubizo ni na bo kizavamo.” 

Ibikorwa bya Kinshasa byo kuyobya uburari ni amayeri asanzwe akoreshwa n’abayobozi bananiwe gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu.  

Ibi bigaragarira mu mvugo ya Perezida Tshisekedi, aho ahindura abicwa abanyabyaha, abimuwe mu byabo bagahindurwa impamvu y’umutekano muke, ndetse n’impunzi zikomeza gutereranwa. 

Abasesenguzi bavuga ko imvugo za Kinshasa zigamije ibintu bine by’ingenzi: 

Kwihunza inshingano: Guverinoma ya RDC iragerageza gusibanganya uruhare rwayo mu bibazo bikomeje kugariza abaturage bayo, cyane cyane abo mu Burasirazuba. 

Gusiga u Rwanda icyasha: Gushinja u Rwanda Jenoside ya “Genocost” ni uburyo bwo gutuma ubutegetsi bw’u Rwanda bubonwa nabi ku rwego mpuzamahanga. 

Guhishira ukuri ku mikoranire na FDLR: RDC ikomeje gukorana n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, ndetse igaha FDLR imyanya ikomeye mu buyobozi. 

Gushaka ubufasha bw’amahanga: Ubutegetsi bwa Kinshasa burashaka kwiyegereza ibihugu by’amahanga no kubona inkunga mu buryo bw’igisirikare n’ubukungu, bukoresheje igihuha cya “Genocost.” 

U Rwanda rurahamagarira amahanga kutagwa mu mutego wa RDC wo kuyobya ukuri. Ibihugu bikwiye gusaba Kinshasa gukemura ibibazo byayo bwite aho gushyira imbere politiki yo gusebya abandi. 

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano ya buri wese, kandi uko imyaka ishira, uko guhakana no gupfobya ntibikwiye kwihanganirwa.  

U Rwanda rurasaba ko amahanga adakomeza kurebera ipfobya rya Jenoside rikomeje gukorwa na RDC, ahubwo hakajyaho ingamba zihamye zo gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights