Kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Mata 2025, abantu bagera kuri 500 barimo abadipolomate, abanyeshuri, Abanyarwanda baba muri Kenya, ndetse n’inshuti z’u Rwanda, bateraniye mu nyubako ya KICC i Nairobi mu biganiro bitegura kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ibiganiro byabaye mu rwego rwo kuzirikana, kwigira ku mateka, no gufata ingamba zo gukumira Jenoside kugirango itazongera kubaho ukundi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Martin Ngoga, yavuze ko ibi biganiro atari urubuga rw’ubushakashatsi gusa cyangwa impaka za siyansi, ahubwo ari inshingano za muntu, ubusabe bwo kuzirikana no gufata ingamba.
Yagize ati: “Iyo tuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi, ntituba dukora umuhango usanzwe. Ni igikorwa cy’ingenzi cyo gukomeza abarokotse, guha icyubahiro inzirakarengane, no gusobanukirwa impamvu byabaye kugira ngo bitazongera ukundi.”
Yakomeje ashimangira ko inkuru ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari inkuru mpuzamahanga, kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragaje intege nke z’umuryango mpuzamahanga mu gukumira no guhagarika amahano nk’aya.
Yasabye ko hakorwa isesengura ryimbitse ku cyatumye isi yirengagiza ibyabaye mu Rwanda, ndetse hakongerwa ubushobozi mu gukumira jenoside n’ibindi byaha byibasira inyokomuntu.
Ambasaderi Ngoga yanagarutse ku kibazo cy’abasize bakoze Jenoside babonye ubuhungiro mu bihugu by’amahanga, batarashyikirizwa ubutabera.
Yagize ati: “Abantu bakoze Jenoside ntabwo bakwiye kwihishahisha mu mahanga ngo barusheho kuyipfobya. Tugomba gukomeza gusaba ko bashyikirizwa ubutabera. Ubutabera ku bahohotewe si ikibazo cy’u Rwanda gusa, ahubwo ni inshingano mpuzamahanga za muntu.”
Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ntibigamije guha icyubahiro inzirakarengane gusa, ahubwo ni uburyo bwo kurwanya abayihakana no gukumira ingengabitekerezo yayo.
Mu bihe byashize, hari abagerageje gupfobya aya mateka, bakayagoreka cyangwa bakayakwiza nabi ku isi.
Ni yo mpamvu ibiganiro nk’ibi ari ingenzi kugira ngo abantu bakomeze kumenya ukuri nyako, birinde ubuyobe bwa politiki bwagiye bwifashishwa mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abitabiriye ibi biganiro bagaragaje ko hakiri ibibazo bikomeye byo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside no gukomeza kubaka amahoro arambye.
Bagarutse ku kamaro ko gukomeza kwigisha amateka, cyane cyane mu rubyiruko, kuko ari rwo Rwanda rw’ejo ruzakomeza urugamba rwo kubaka igihugu.
Abanyarwanda batuye muri Kenya hamwe n’inshuti zabo bagaragaje ko kwibuka ari inshingano ya buri wese.
Muri bo, hari abanyeshuri biga muri za kaminuza, abacuruzi, ndetse n’abanyamahanga bakunda u Rwanda.
Bose bahurije ku kuba bakomeza guharanira ko Jenoside itazibagirana mu mateka y’isi, kandi abatarashyikirizwa ubutabera bagakurikiranwa.
Umwe mu bitabiriye ibi biganiro yagize ati: “Twese dufite inshingano zo kwigisha no gusobanurira isi uko Jenoside yabaye. Ntitugomba kurebera abahakana amateka, ahubwo tugomba kubumvisha ko Jenoside ari icyaha ndengakamere gikwiye gukumirwa hose ku isi.”
Ibiganiro byabereye muri iyi nama byagarutse ku nshingano z’umuryango mpuzamahanga mu kurwanya jenoside no guhana abayikoze.
Mu gihe hashize imyaka 31, haracyari ibihugu bimwe bitarashyikiriza ubutabera bamwe mu bayigizemo uruhare.
Iyi ni imwe mu mpamvu ituma u Rwanda rukomeza gusaba ko habaho ubufatanye mu guhana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubuhamya butandukanye bwatanzwe bwagaragaje ko isi ifite inshingano yo gukumira ibyaha nk’ibi binyuze mu guhana abakoze ibyaha, kubaka amahoro arambye, no gukomeza kwigisha amateka ya Jenoside kugira ngo bitazasubira ahandi hose ku isi.
Mu gusoza iyi nama, hagarutswe ku nsanganyamatsiko yo Kwibuka Twubaka, isaba buri wese kugira uruhare mu kubaka ejo hazaza heza h’u Rwanda.
U Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye, ariko rwagaragaje ko rushoboye kwiyubaka, rugatera imbere kandi rukaba igicumbi cy’ubumwe n’ubwiyunge.
Ubutumwa bwatanzwe bwibukije abantu bose ko Jenoside yakorewew Abatutsi ari isomo rikomeye ku isi yose, kandi ko buri gihugu kigomba gufata ingamba zo gukumira ko ibyabaye mu Rwanda byakongera kuba ahandi hose ku isi.
#Kwibuka31
