Sunday, June 8, 2025
Sunday, June 8, 2025
spot_img
HomePolitike"Kukwikoreza umuzigo wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w’impyisi"- Perezida Kagame

“Kukwikoreza umuzigo wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w’impyisi”- Perezida Kagame

Perezida Kagame yagaragaje ko amahanga akwiriye guhagarika kugereka ku Rwanda ibibazo bya RDC kuko nta ruhare rubifitemo ndetse yemeza ko ikibazo cyayo kirimo ibintu byinshi byivanzemo na benshi. 

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal FM yavuze ko 

Ati “Nk’ikibazo cya Congo, abantu bavuga Uburasirazuba bwa Congo, ukibwira ngo ni ikindi Gihugu, oya ni Congo. Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo ni ibibazo bikomoka muri Congo, by’ubuyobozi bwa Congo. Hari ubwo u Rwanda barwikoreza umuzigo wa Congo.” 

“Umuzigo wa Congo ukwiriye kuba wikorerwa n’Abanye-Congo n’abayobozi ba Congo, ntabwo ukwiriye kuba wikorerwa n’Abanyarwanda n’abayobozi b’u Rwanda, kandi bibaye igihe kinini, u Rwanda barwikoreje umuzigo wa Congo igihe kinini, ibintu birarambiranye. Ku kwikoreza umuzigo wa Congo ni nko ku kwikoreza umurambo w’impyisi.” 

Perezida Kagame yavuze ko iki kibazo kimaze imyaka myinshi ariko kireba abanyekongo ubwabo. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe