Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga akaba na Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi, Bwana Maxime Prévot, yageze i Kinshasa ku mugaragaro, asaba Perezida Félix Tshisekedi gukomeza kugira amakenga ku bikorwa biri gukorwa n’ibihugu bya Qatar na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu rwego rwo guhosha amakimbirane hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.
Iri jambo rikomeye ryavuzwe nyuma y’uko Prévot abonanye na Perezida Tshisekedi, nyuma y’uko yari amaze kwakirwa na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Madamu Judith Suminwa, ubwo yageraga mu murwa mukuru i Kinshasa avuye mu ruzinduko i Bujumbura n’i Kampala.
Mu biganiro byihariye yagiranye na Perezida wa Congo, Prévot yashimangiye ko nubwo hari icyizere cyatangijwe n’ibiganiro biri kubera i Doha no muri Washington DC, bikwiye ko hashyirwa imbaraga mu isesengura ryimbitse ry’ingaruka n’ibisubizo by’igihe kirekire.
Yagize ati: “Ni ngombwa gukomeza kuba maso ku bikorwa byatangajwe na Qatar na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.”
“Nubwo twishimira uko iyi gahunda yakiriwe, turifuza ko twashobora gupima ibisubizo bifatika bishobora kubaho mu minsi iri imbere cyangwa ibyumweru biri imbere, kugira ngo twemeze koko niba inzira yaraharuwe izakomeza gukurikizwa. Kandi tukareba niba icyerekezo cya nyuma kizagerwaho.”
Uyu muyobozi w’u Bubiligi yagaragaje ko igihugu cye kitaje gushaka inyungu zishingiye ku mutungo kamere wa Congo, ahubwo ko gifite inyota yo gushyigikira igikorwa cy’amahoro kirambye.
Ati: “Igihugu cyacu ntikije gusahura RDC, ahubwo turifuza ko amahoro arambye agera ku Banye-Congo bose.”
Yashimangiye ko amahoro adashobora kugerwaho hatabayeho gufasha abaturage kugira uruhare mu biganiro by’amahoro.
Yabishimangiye agira ati: “Twese tuzi ko ari ngombwa ko ibimenyetso bitangwa kandi ibiganiro by’abanyagihugu bigashyigikirwa, mu rwego rwo kugira ngo amakimbirane hagati yabo arangire babone amahoro arambye.”
“Icyifuzo cy’abapesikopi kigahabwa agaciro mu gukoresha ingufu za politiki zitandukanye.”
Aya magambo ayatangaje mu gihe itsinda ry’abepiskopi Gatolika bo muri Congo riherutse kugera i Doha muri Qatar, aho ryakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu.
Uruzinduko rwabo rwari rugamije gushimangira uruhare rwa Kiliziya mu rugendo rw’amahoro mu burasirazuba bwa RDC.
Ni nako kandi muri iyi minsi, muri Qatar hateraniye ibiganiro bihuje intumwa za Leta ya Congo n’abahagarariye AFC/M23, ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ibi byose byiyongera ku masezerano y’amahoro azasinyirwa i Washington DC hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gushakira umuti w’akarande w’intambara imaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa Congo.
Uruzinduko rwa Maxime Prévot i Kinshasa ruje mu gihe amahanga akomeje kugerageza gushyiraho uburyo buhamye bwo kugarura amahoro muri aka karere, ariko hakagaragara impungenge ku buryo bw’imikorere bw’ibihugu bikomeye birimo Qatar na Amerika, ku buryo bikwiye gukurikiranwa hafi n’ubuyobozi bwa RDC.