Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, yatangaje gahunda nshya yo kuvugurura agace ka Nyabisindu gaherereye mu Karere ka Gasabo.
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Uyu mushinga uzamara umwaka umwe, ugamije kwimura abaturage barenga 1,600 batuye mu buryo butanoze, bagatuzwa mu nzu zijyanye n’igihe zifite ibyangombwa byose bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Jimmy Gasore, yavuze ko iyi gahunda ari igice cy’ingamba za Leta mu kugabanya imiturire idakwiye, hagamijwe guteza imbere imibereho y’abaturage.
Yasobanuye ko iyi gahunda igamije guca akajagari mu myubakire n’imiturire, hagashakwa ibisubizo birambye byo gutuza abantu ahantu hifitemo agaciro, hafite ibikorwaremezo, kandi hubahirijwe igishushanyo mbonera cy’umujyi.
Minisitiri Gasore yagize ati: “Turashaka kujya imbere kurusha uko twahoze, tukubaka umujyi utanga agaciro ku muturage n’igihugu, aho abantu bataba batuye mu kavuyo ahubwo batuye ahantu heza, hagezweho kandi hafite ibyangombwa byose.”
Umujyi wa Kigali watangaje ko ibikorwa bizibanda ku midugudu ine igize Nyabisindu ariyo: Nyabisindu, Amarembo I, Amarembo II n’igice cya Remera.
Aha hazubakwa inzu zigezweho 58 zizatuzwamo imiryango yari ituye mu kajagari, hanubakwe ibikorwaremezo bitandukanye nk’isoko, amashuri, ahacururizwa, parikingi ndetse n’imihanda.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yavuze ko uyu mushinga ari igice cy’icyerekezo cy’Umujyi wa Kigali cyo kuvugurura ahari imiturire idakwiriye, kugira ngo bijyane n’ihinduka ry’imibereho n’imiterere y’ibihe. Yongeyeho ko Kigali izakomeza gushyira imbere gahunda z’imiturire irambye, izamura isura y’umujyi.
Uyu mushinga uzakorerwa ku buso bwa hegitari 38.54. Biteganyijwe ko nyuma y’ishyirwa mu bikorwa ryawo, uzaba igisubizo kirambye ku kibazo cy’imiturire mibi cyari kimaze imyaka kigaragara muri Nyabisindu, kikaba kizaba gishyizeho iherezo ry’akazi k’ubutabazi gacumbikiraga abantu mu buryo budakwiye.
