Intumwa y’Imana Dr.Paul Gitwaza agiye kugaragara mu giterane gikomeye cy’ivugabutumwa cyiswe «Celebration Grace Conference» aho azanakorera umuhango ukomeye wo kwimika Umushumba mukuru w’itorero Rehoboth Well Ministries Madame Seraphine Uwimana.
Iki gitaramo cya teguwe n’itorero rya Rehoboth Well Ministries isanzwe ikorera umurimo w’ivugabutumwa i Remera mu mugi wa Kigali.
Amakuru yizewe agera kuri CorridorReports avuga ko ; iki gitaramo kizabimburirwa n’umuhango wo kwimika umushumba w’iri torero, uteganijwe kuba tariki ya 28 Mutarama 2024, ku Kacyiru muri Kigali Convention Centre guhera i saa munani z’Amanywa kugeza saa Moya z’ijoro.
Ibi terane kandi bizakomeza guhera tariki ya 29 Mutarama 2024 kugeza tariki ya 04 Gashyantare 2024, aho bizajya bibera aho iri torero rikorera i Remera ; mu masaha ya nimugoroba.
Madame Pastor Sera, umushumba mukuru wa Rehoboth Well Ministries mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko ari igiterane gifite intego yo kwizihiza imyaka ibiri itorero rimaze ritangiye gukora ku mugaragaro.
Pastor Sera ati « Iyi mpamvu yo gushima Imana niyo yatumye igiterane tukita Celebration Grace Conference kuko tuzaba dushima Imana kumirimo itangaje yakoze mu itorero hamwe niyo yakoreye abakristo b’itorero n’Abanyarwanda muri rusange kandi tuzaba tuyisaba kugira ngo ikomeze ifashe Itorero ry’Imana n’igihugu cyacu »
Ku mpamvu zo kuba yaratinze kwimikwa Pastor Sera yagize ati : « Ubundi njyewe narezwe n’umushumba Intumwa y’Imana Dr.Paul Gitwaza kuko nahoze nsengera muri Zion Temple niwe rero wagombaga kunyimika kandi umwanya we ntuba woroshye, ubu agiye yaboneka azanyimikira kuba Rev.Pasiteri kandi niteguye neza kwinjizwa muri izo nshingano nkuko namaze kumenya ko Imana inkeneye muri uyu muhamagaro.»
Iki giterane cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barimo Apostle Christophe SEBAGABO nawe uherutse kwimikwa na Apostle Dr.Paul Gitwaza, Apostle Serukiza Sosthene na Bishop Harerimana Jean Bosco wo muri Zeraphath Holy Church.
Si abakozi b’Imana babwiriza ijambo ry’Imana gusa bazaba bari muri iki giterane ahubwo cyanatumiwemo abaririmbyi bakunzwe nka Ben na Chance, Josh Ishimwe na Bosco Nshuti warumaze iminsi ku mugabane w’Iburayi mu bitaramo bitandukanye.