Mu butumwa bwatanzwe ku wa 14 Werurwe 2025, Abepiskopi Gatolika mu Rwanda basabye Abakristu kugira ubushishozi mu bijyanye n’itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga, bavuga ko ibyo abantu basoma, bumva cyangwa bareba bishobora kubagusha mu mitekerereze y’urwango, ivangura ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Bagaragaje impungenge ko hari bamwe barikoresha nabi, rikaba intwaro aho kuba umuyoboro w’amahoro n’ukuri.
Abepiskopi bashimangiye ko, n’ubwo itangazamakuru rifite uruhare runini mu kubaka sosiyete, ari “nk’inkota y’amugi abiri” kuko rishobora gukoreshwa mu nyungu mbi, rigatera inzangano n’amacakubiri mu bantu.
Bagize bati: “Turasaba abakristu kutamira bunguri ibitangazwa byose mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo barangwe n’ubushishozi bwo kumenya gutandukanya icyiza n’ikibi.”
Itangazamakuru rikoreshwa nabi ryateza akaga
Abepiskopi banenze bikomeye uburyo bamwe muri iki gihe barikoresha nk’intwaro yo kugoreka ukuri, bashyira imbere inyungu zabo bwite aho kurengera ukuri.
Bavuze ko hari ibitangazamakuru ndetse n’abantu bandika cyangwa bavugira ku mbuga nkoranyambaga batagaragaza umwirondoro wabo, ariko bakaba bahora babiba urwango n’ivangura, bakanaryifashisha mu gukwirakwiza ibinyoma n’impuha mu gusenya aho kubaka.
Bagaragaje ko hari n’abiyitirira Kiliziya, bashaka guhisha ibitekerezo byabo.
bagize bati: “Bamwe mu batangaza ibyo, harimo abatera urujijo bashaka kwigira ijwi rya Kiliziya…twitandukanyije na bo.”
Bakomeje bashimangira ko Kiliziya yigisha urukundo n’ubumwe, itigeze na rimwe ishyigikira amacakubiri.
Mu butumwa bwabo, Abepiskopi basobanuye ko bafite intimba batewe n’uko hari abigaragaza nk’abavuga mu izina rya Kiliziya, nyamara ibyo bavuga bihabanye n’Ivanjili.
Bahamije ko ibyo bikorwa n’aba bantu bidakwiriye kwitirirwa Kiliziya, kuko yo yigisha indangagaciro z’ubumwe, urukundo, n’ubutabera.
Basabye abakristu kwirinda gukururwa n’abatandukira inshingano zabo bakigira abigisha batemewe, ahubwo bagaharanira amahoro, ukuri n’icyubahiro hagati yabo n’abandi.
Abepiskopi bibukije ko mu gihe isi yihuta mu iterambere ry’ikoranabuhanga, abantu bagomba kurushaho gusobanukirwa ingaruka mbi zishobora guterwa no gukoresha nabi itangazamakuru.
Basabye buri wese kuba maso no gukoresha aya makuru mu buryo bwubaka, atari ubwo gusenya.
Ubutumwa bwabo bunajyana n’icyifuzo cyagaragajwe na Papa Fransisiko mu butumwa bwe bwo ku Munsi Mpuzamahanga w’Itumanaho mu 2024, aho yasabye abanyamakuru n’abandi bose kugira uruhare mu guharanira ukuri n’urukundo aho kuba intandaro y’ubushyamirane.
Ati: “Ibitangazamakuru ntibigomba guhembera ubushyamirane n’umujinya, ahubwo bigomba gufasha abantu gushyikirana no kujya impaka batuje kandi mu bwubahane.”
Abepiskopi banibukije ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itangazamakuru ryabaye intwaro yatumye urwango rusakara hose, bikagira ingaruka zikomeye ku gihugu.
Ku bw’iyo mpamvu, basabye itangazamakuru ry’ubu kwirinda gusubira mu mateka mabi, ahubwo rikaba umuyoboro w’iterambere, ubumwe n’ubwiyunge nyabwo.