Abagaba b’Ingabo zo mu muryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), baheruka kwikoma Ingabo z’u Rwanda (RDF) bazishinja guha ubufasha umutwe wa M23.
SADC iheruka gufata umwanzuro wo kohereza Ingabo zayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gufasha iki gihugu kwigobotora imitwe yitwaje intwaro yo mu burasirazuba bwacyo.
Ni umwanzuro wafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango yabereye i Windhoek muri Namibie, ku wa Mbere tariki ya 08 Gicurasi 2023.
Mbere y’uko iyi nama iba, muri uriya murwa mukuru wa Namibie hari habanje guteranira inama ya Komisiyo idasanzwe y’Ingabo za SADC. Ni inama yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 06 Gicurasi, ikaba yari iyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Namibie, Air Marshal Martin Kambulu Pinehas.
Ikinyamakuru Africa Intelligence mu nyandiko y’ibanga y’ibyabereye muri iriya nama kivuga ko cyabonye, cyanditse ko abayitabiriye baganiriye ku mutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’Ingabo za Congo (FARDC).
Leta ya RDC imaze igihe ishinja u Rwanda kuba ari rwo rufasha uriya mutwe; ibyanatumye ibihugu byombi bisa n’ibicanye umubano kuva mu mwaka ushize wa 2022.
Inyandiko y’ibyabereye muri iriya nama y’i Windhoek ishinja u Rwanda kugira akaboko mu bibazo bya Congo, ikavuga ko hari “ihuriro rya M23 n’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF).”
Abasirikare bayitabiriye bashinje Ingabo z’u Rwanda gufasha uriya mutwe, binyuze mu kuwuha ubufasha bw’ibikoresho birimo ibya gisirikare “bigezweho” nka za missile zihanura indege ndetse n’imbunda z’imizinga.
Ni ibirego u Rwanda rwanigeze gushinjwa n’impuguke za Loni muri raporo yasohotse mu mwaka ushize wa 2022.
Abagaba bakuru b’Ingabo za EAC basaba imitwe yitwaje intwaro yo muri RDC gutanga agahenge ka burundu, banasabye ko M23 ihagarikirwa ubufasha ihabwa n’ibihugu bise “abanyamahanga bazwi bateye [Congo].”
Komisiyo ya gisirikare ya SADC kandi yashinje Ingabo za EAC ziri muri RDC imyitwarire idahwitse, by’umwihariko Maj Gen Jeff Nyagah wahoze ari Umugaba wazo.
Uyu Leta ya Congo imushinja kuba muri Gashyantare uyu mwaka yaremereye abasirikare b’u Rwanda 378 kwinjira ku butaka bw’icyo gihugu, ibyatumye abategetsi bayo bamunaniza mbere y’uko afata icyemezo cyo kwegura.