Kubihirizwa n’umugabo mu gihe cy’imibonano ndabirambiwe kuko binsigira ikibazo gikomeye >>>Nkore iki ?

Umukunzi wa iwaculove.com yatwandikiye asaba abakunzi b’uru rubuga ko bamugira inama aho afite ikibazo cyo kuba adakorerwa neza imibonano mpuzabitsina n’umugabo we ndetse bikaba bigiye kumuviramo gusenya urugo.

Yagize ati :

“Muraho neza basomyi b’uru rubuga ityazo.rw rudahwema kutugira inama zubaka, Munyemerere mbabwire ikibazo cyanjye kandi ntimunseke kuko nagiye ntinya kukivuga none imyaka 3 irashize mbana n’umugabo ariko nta byishimo mbona mu gihe cyo gutera akabariro.

“Mu by’ukuri ntabiciye ku ruhande, umugabo wanjye arambihiriza ku buryo bukabije, gusa igihe tumaranye cyose nirinze kumuca inyuma.

“Nta na rimwe ndabona umugabo wanjye arenza umunota umwe atarasohora iyo turi mu gikorwa cyo guhuza ibitsina, Tubitangira nishimye ariko bikarangira mbabaye kuko atajya atuma ndangiza na rimwe. Ibi kandi bituma ndibwa umugongo cyane ku buryo numva mbizinutswe”.

“Sinifuza guca umugabo wanjye inyuma ariko igitumye mbandikira ni uko nari narafashe umwanzuro ko ntazongera kumwemerera ko dukorana imibonano mpuzabitsina yashaka akanyirukana kuko n’ubundi njye icyo mbona ni uburibwe nta munezero ampa. Mungire inama niba ibyo ndi kwibwira gukora nta gukabya kubirimo mu rwego rwo kurengera ubuzima bwanjye.”

Uramutse nawe ufite inama ushaka kutugisha watwandikira tukagufasha.