Rutayisire Jackson wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe y’igihugu Amavubi yasezeye ku mwanya we.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Mu magambo make Jackson wari umaze imyaka irenga 5 kuri uyu mwanya, yabwiye ISIMBI dukesha iyi nkuru ko atasezeye mu ikipe y’igihugu gusa ahubwo yasezeye no muri FERWAFA.
Ati “ni byo nasezeye. Nasezeye muri FERWAFA.”
Rutayisire Jackson yari umukozi wa FERWAFA ariko ushinzwe amakipe y’igihugu y’umupira w’amaguru.
Asezeye nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo yarimo ikora ubucukumbuzi ku ntandaro yo guterwa mpaga ku ikipe y’igihugu Amavubi kubera gukinisha Muhire Kevin wari ufite amakarita 2 y’umuhondo ku mukino wa Benin.
Bivugwa ko ku wa Kane w’iki cyumweru umutoza mukuru, Carlos Alós Ferrer ndetse na Rutayisire Jackson bitabye Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa kugira ngo bagire ibyo basobanura.
Amavubi yatewe mpaga kubera ko mu mukino w’umunsi wa 4 w’itsinda L yakiriyemo Benin i Kigali tariki ya 29 Werurwe 2023 yakinishije Muhire Kevin wari ufite amakarita 2 y’umuhondo (iyo yabonye ku mukino wa Senegal n’iyo yabonye ku mukino wa Benin ubanza), aho rwireguye ko bagendeye kuri raporo ya CAF yagaragazaga ko nta muziro afite.
Rutayisire Jackson nka Team Manager, bivugwa ko ari we wari ubifite mu nshingano zo kwandika ayo makarita nubwo byaje kugaragara ko no mu masezerano y’abatoza birimo ko bagomba kubikurikirana.