Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeKubera iki Karidinali Fridolin Ambongo uri mubajyanama 9 ba Papa Fracis agiye...

Kubera iki Karidinali Fridolin Ambongo uri mubajyanama 9 ba Papa Fracis agiye kujyanwa mu nkiko?

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,Umushinjacyaha mukuru mu rukiko rusesa imanza, yandikiye umushinjacyaha mu rukiko rw’ubujurire amusaba gutangiza dosiye y’ubucamanza kuri Karidinali Fridolin Ambongo.

Umushinjacyaha Firmin Mvonde ashinja Cardinal Ambongo “gukwiza impuha no gukangurira rubanda kwivumbagatanya ku butegetsi” Amushinja kuvuga “amagambo y’urucantege ku ngabo za FARDC ziri ku rugamba”.

Karidinali Ambongo yumvikanye anenga ubutegetsi bwa Kinshasa uko bukemura ikibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa Congo.

Ubuheruka yashinje leta gukorana na FDLR no guha intwaro imitwe y’inyeshyamba yiswe Wazalendo ashimangira ko ingaruka zabyo ari ihungabana ry’umutekano ridasanzwe i Goma muri iki gihe.

Abanyekongo bamwe bakiriye mu buryo butandukanye iki cyemezo, nk’aho Dr Denis Mukwege wiyamamaje mu matora aheruka, yatangaje ko yatunguwe cyane no kumva ibyo, avuga ko ari ikimenyetso “cyo guhindura igikoresho ubucamanza, n’igikorwa cy’ubutegetsi bw’igitugu budashoboye kuyobora igihugu no kugarura umutekano”.

Yongeraho ko ibyavuzwe na Karidinali Ambongo ari “ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo burengerwa n’Itegekonshinga”, yongeraho ati: “Turasaba abategetsi ba Congo guhagarika kwibasira umuntu ukomeye kurusha abandi muri Kiliziya Gatolika muri Afurika no ku bandi bose banenga ubutegetsi”.

Umushinjacyaha yatangaje iki cyemezo kuwa Gatandatu nyuma y’uko Umuvugizi wa Leta, Patrick Muyaya, atangaje ko “Karidinali agomba kwitonda cyane kuko arasubiramo neza neza amagambo y’abanzi bacu, amagambo ya leta y’u Rwanda, kandi bishobora guteza benshi kwibaza niba ashyigikiye abaturwanya.” Ni nyuma y’uko Karidinali Ambongo yari amaze gushinja Leta kuba nyirabayazana.

Karidinali Fridolin Ambongo ari mubajyanama 9 ba Papa Fracis
Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights