Korali Moriah: Yateguye igitaramo  cy’iminsi 3 cyo kumurika Album yabo ya 2 ihamya ko benshi bazahembuka.

Abaririmbyi bo muri korali Moriah kuri ubu bari mu myiteguro ikomeye cyane  y’igitaramo cyo kumurika umuzingo wa kabiri w’indirimbo zabo yise TURAGUSHIMA MANA aho bazaba bifatanya n’andi makorali atandukanye ndetse kandi iki gitaramo giteganyijwe kubera muri Paruwasi ya Gihogwe, kizitabirwa n’abavugabutumwa batandukanye.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 werurwe 2019 i Kigali harabera igitaramo cy’amateka cyateguwe na Korali Moriah  yo muri ADEPR Gihogwe cyo kumurika album ya kabiri y’indirimbo zayo yise TURAGUSHIMA MANA. Iki gitaramo giteganijwe kubera muri paruwasi ya Gihogwe.

Iki gitaramo kandi  cyatumiwemo abavugabutumwa batandukanye barimo Ev. Nzaramba Jean Paul, Pst. Ngamije Viateur , KORALI ABAKORERA YESU  ndetse n’umuramyi DANNY MUTABAZI.

Mu kiganiro Ityazo yagiranye n’umwe mu baririmbyi baririmba muri iyi korali, yadusobanuriye neza uko iki gitaramo cyateguwe ndetse n’uko gahunda zose ziteye.

Yagize ati: “Mbanje kubasuhuza mu izina ry’Umwami n’Umukiza wacu Yesu Kristo; korali Moriah ni imwe mu makorali akorera ubutumwa bwayo muri Paruwasi ya Gihogwe, kuri ubu ikaba yarateguye igitaramo cyo kumurikiramo umuzingo wa kabiri w’indirimbo, iki giteramo kizatangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 15  werurwe 2019  saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri paruwasi ya gihogwe, uretse kuri uyu wa gatanu no kuwa gatandatu  tuzakora tugeze ku cyumweru ku munsi nyirizina wo kumurika iyi album yacu.”

Uyu muririmbyi kandi yakomeje abwira ityazo ko uyu ari umwanya mwiza wo kuramya Imana byuzuye ndetse no guca bugufi imbere yayo ikazamurirwa icyubahiro. Iki gitaramo rero ngo kizaba umwanya mwiza wo kuramya Imana ndetse imitima y’abantu izahembuka bityo ko ntawe ukwiye gucikanwa cyane ko nta giciro kiriho cyo kwinjira.

Amafoto

KORALI ABAKORERA YESU