Nyuma y’igihe gito havuzwe amakuru y’uko umuhanzi The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella bibarutse imfura yabo, noneho igaragaza uwo mwana iri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko kubera ko yayigaragaje asize maquillage (makeup), ibintu byatumye abantu benshi batangara ndetse bamwe batangira kugaragaza impungenge.
Uwo mwana w’umukobwa, bamwise Mugisha Paris, yavutse ku wa 18 Werurwe 2025, mu bitaro bya Edith Cavell biherereye i Bruxelles mu Bubiligi.
Nk’uko amakuru yizewe abitangaza, Uwicyeza Pamella yari yagiye kwa muganga agiye kwipimisha bisanzwe, abaganga bahita babona ko igihe cyari kigeze, bamugumana kugeza abyaye.
Uyu mwana yavukiye mu muryango uzwi cyane muri rubanda nyamwinshi, kuko se The Ben (Benjamin Mugisha) ari umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bubashywe kandi bafite izina rikomeye, naho nyina Uwicyeza Pamella akaba azwi nk’umunyamideri w’uburanga n’icyubahiro, ufite izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga.
Icyatumye abantu benshi barushaho kuganira kuri iyi mfura ni ifoto yashyizwe hanze na nyina kuri Facebook, ayiherekeresha amagambo agira ati: “Baby Luna Mugisha ❤️👸 #fyp”.
Muri iyo foto, umwana agaragara asize eyeshadow, lipstick ndetse n’izindi makeup itandukanye, ibintu byafashwe n’abantu benshi nk’ibidasanzwe ku mwana uri mu mezi abanza y’ubuzima bwe.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko iyi foto ari “agasuzuguro ku mwana”, abandi bakayibonamo “uburyohe bw’urukundo rw’ababyeyi ku mwana wabo w’uruhinja.”
Ibitekerezo bikomeje kugenda bisesekara bigaragaza kutumvikana kuri iki gikorwa:
Umwe mu batanze ibitekerezo kuri Facebook, Devine Uwase, yagize ati: “Acwii! Arasaneza, ndabikunze kweri.”
Gusa si ko bose babibonyemo ubwiza n’urukundo. Mukarugema Chantal yagaragaje impungenge zishingiye ku buzima bw’umwana, agira ati: “Uyu mubébé mureke, ntukamukore bino. Umubiri we ntabwo byavamo bitazamutera uburwayi.”
Hari n’abandi babibonye nk’igikorwa kigaragaza gukabya no gushaka kugaragara mu buryo budakwiriye. Claire Uwizeyimana yagize ati: “Uyu mwana ko mumugize Sly Queen ku kwezi kumwe ra?”
Iradukunda Jeannette na we yagaragaje ko atabyumvise neza, avuga ati: “Uyu mwana muramuhora iki? Kubwiza afite buhagije, umwana w’uruhinja baramusiga koko?”
Mu gihe bamwe bavugaga ko atari ibintu bikwiye, hari abagaragaje ko ntacyo bitwaye. Angel Ngabire, yagize ati: “Ni mwiza nka Mama we.”
Ariko hari n’abakomeje kugaragaza impungenge zikomeye, nko ku ruhande rw’uruhu rw’umwana. Jehhan Nii Kety yagize ati: “Narinzi ko Pamella azi ubwenge, none ntabwo. Nigute uruhinja barutera makeup koko? Yewe, uruhu ntirurakomera, muri kwica uruhu rw’umwana pee.”
Nubwo hari abatabyumvise kimwe, hari ababona iki gikorwa nk’ikimenyetso cy’urukundo no kwishimira imfura yabo.
Kuri Pamella, nk’umuntu umaze igihe kinini agaragaza ubuhanga mu kwiyitaho mu buryo bwo kwisiga, birashoboka ko yashakaga kugaragaza ko “n’umwana we azakurana isura nziza n’umwihariko.”
Abasesenguzi b’imyitwarire y’abantu kuri murandasi bagaragaza ko ibi bikorwa bijya bibaho cyane mu miryango y’abantu bazwi (celebrities), aho kwifotoza n’abana babo mu buryo butandukanye bigaragara nk’igisobanuro cy’urukundo ndetse no kubaka “brand” y’umuryango.
Icyakora, mu muco nyarwanda, ibi biba biteye impaka cyane cyane iyo byakozwe ku mwana ukiri uruhinja.
Claudine Ishimwe, umujyanama mu by’imibanire, avuga ko: “Ababyeyi bafite uburenganzira bwo kwifatira imyanzuro ku bana babo, ariko iyo ibyo bikorwa bibangamiye ubuzima cyangwa amahame y’ingenzi nk’uburenganzira bw’umwana cyangwa ubuzima bwe bw’igihe kirekire, ni ngombwa kugenzura iyo myanzuro.”
The Ben na Pamella barushinze ku mugaragaro ku wa 31 Ukwakira 2022, nyuma yo kwambikana impeta y’urukundo mu birori byabaye mu Ukwakira 2021.
Nyuma y’imyaka ibiri bakundana, The Ben yasabye anakwa Pamella ku wa 15 Ukuboza 2023, bakora ubukwe bwabo ku wa 23 Ukuboza 2023, mu birori byari byitabiriwe n’ingeri zitandukanye z’abantu bazwi.
Kubyara imfura yabo byahise byuzuza umugisha w’urugo rwabo, ndetse uyu mwana aza mu buryo abantu bamwe babifata nk’igitangaza cy’urukundo.
