Ikimara kwandika amateka yo gusezerera ikipe ya APR FC muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro, abakinnyi b’ikipe ya Gasogi United bahawe agahimbazamusyi gashimishije.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ku wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare 2024, ni bwo ikipe ya Gasogi United yasezereye APR FC muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Iyi kipe yabigezeho biciye kuri penaliti 4-3, nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 0-0 mu mikino yombi.
Nyuma y’aka kazi gakomeye abakinnyi ba Gasogi United bakoze nyamara atari benshi babahaga amahirwe yo kwesa uyu muhigo, ubuyobozi bw’iyi kipe bwabibashimiye.
CorridorReports yamenye ko buri mukinnyi yari yemerewe ibihumbi 200 Frw by’agahimbazamusyi ariko bahise bahabwa 1/2 (ibihumbi 100 Frw) andi bakazayabona mu ntangiriro z’icyumweru gitaha.
Iyi kipe izajya i Huye gukina n’Amagaju FC mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bagabo.