Igihugu cya Zimbabwe kirashinjwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika gutoteza, gufunga no kwirukana Abanyamerika benshi bari bari muri icyo gihugu nk’abakozi batanga imfashanyo nyuma y’ibihano byafatiwe abarimo Perezida Mnangagwa.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yatangaje ibihano bishya kuri Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa no ku bandi bategetsi bo ku rwego rwo hejuru muri Guverinoma ya Zimbabwe ku wa Mbere, ibashinja ruswa no guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Ibyo bihano byasimbuye ibyari bisanzweho byari byashyizweho mu myaka 20 ishize.
Ku rundi ruhande umuvugizi wa Perezida Mnangagwa yamaganye ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziheruka gufatira uyu mukuru w’igihugu cya Zimbabwe, avuga ko ari ibikorwa byo “kurwanya” Zimbabwe, anashinja leta y’Amerika “gusebanya nta mpamvu”.
Ikigo gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga cya Amerika (USAID) cyatangaje ko abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’abakozi bayo bakorera kuri kontaro zimara igihe runaka batewe ubwoba “mu magambo no ku mubiri”.
USAID yongeyeho ko bari bari mu gihugu cya Zimbabwe mu rwego rwo “gushyigikira uruhare rw’abaturage, inzego za demokarasi n’uburenganzira bwa muntu”, ariko ko umuhate w’amavugurura ya demokarasi wa Zimbabwe ari “ubusa”.
mu itangazo ryashyizwe ahagaragara biciye mu muyobozi wa USAID, Samantha Power, yavuze ko bamwe mu bakozi bayo “bafunzwe nijoro, batwarwa [mu modoka] mu buryo budatekanye, bahatwa ibibazo igihe kirekire, [ndetse habaho no] gufatwa no kwinjira mu bikoresho byabo by’ikoranabuhanga”.
Magingo aya Guverinoma ya Zimbabwe nta cyo yari yatangaza ku mugaragaro ku birego bya USAID.