Mu minsi ishize, inkuru zari zikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga zivuga ko Niyonshuti Yannick, uzwi nka Killaman muri sinema nyarwanda, yahuye n’ibibazo by’amikoro bikomeye. Byavugwaga ko kubera ubwo bukene, yirukanye abakinnyi be ndetse akanagurisha imodoka ye.
Ibi byatumye abantu benshi bibaza ku buzima bwe, bamwe bamwumva nk’umuntu uri mu bihe bikomeye, mu gihe abandi batekerezaga ko ari ibintu bisanzwe mu buzima bw’umuhanzi.
Mu gihe ibi byose byari bigikomeje guhwihwiswa, haje kuvuka indi nkuru igaragaza ibindi bibazo byamugezeho.
Killaman yanyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza agahinda kenshi ku maso, atangariza abakunzi be ko yibwe imiyoboro ye ine ya YouTube icyarimwe.
Yavuze ko iyo miyoboro ari yo yakuragaho amafaranga, bityo kubura uburyo buhamye bwo kwinjiza byamuteye igihombo gikomeye.
Nubwo yibwe, yatangaje ko hari itsinda ry’inzobere rimufasha kugarura iyo miyoboro, kandi bamwijeje ko mu minsi itanu ishobora kuba yagarutse.
Iyi nkuru yongeye gutuma abakunzi be bifatanya na we mu kumwihanganisha, bamusabira ko azagarura ibyo yatakaje vuba.
Nubwo hashize iminsi hibazwa ku mibereho ye, Killaman yahisemo gutanga ibisobanuro ku bivugwa.
Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE, yanyomoje amakuru y’uko yaba ari mu bukene bukomeye.
Yavuze ko atigeze agira ikibazo cyo kwishyura abakinnyi be, ndetse ko nta n’umwe yirukanye kubera ikibazo cy’amafaranga.
Yagize ati: “Abantu bakunda kuvuga ibintu byinshi, ariko njye ntabwo nigeze ngira ikibazo cyo kwishyura abakinnyi banjye, nta n’uwo nirukanye. Ahubwo abantu barishuka cyangwa bakavuga ibyo bumvise ku mbuga nkoranyambaga.”
Ku bijyanye no kugurisha imodoka ye, Killaman yasobanuye ko ari icyemezo cye bwite, atari uko yari mu bibazo by’amikoro.
Yavuze ko kuba umuntu yagurisha imodoka atari ikintu cyerekana ko ahuye n’ubukene, kuko ari ibintu abantu bose bakora bitewe n’impamvu zabo bwite.
Yagize ati: “Kugurisha imodoka ni icyemezo cyanjye bwite. Ntabwo ari uko nari mu bibazo by’amikoro. Nta muntu uzi impamvu nari mfite iyo modoka, nta n’uwamenya impamvu nayigurishije.”
Yakomeje avuga ko kuba abantu bakomeza kumuvuga bidatuma acika intege, ahubwo bimutera imbaraga zo gukomeza gukora ibirenzeho.
Yagize ati: “N’ubundi bari kumvuga nkarebwa cyane. Iyo umuntu ari muri sinema, cyangwa se ari mu ruganda rwa muzika, abantu bagira ibyo bavuga. Rero njye ntabwo binshengura, ahubwo bimfasha gukomeza kwagura izina ryanjye.”
Nubwo Killaman yanyomoje amakuru yo kuba yarahuye n’ibibazo bikomeye by’amikoro, yemeye ko yagize igihombo muri sinema.
Yavuze ko yari amaze igihe arwaye, maze abaganga bamugira inama yo kuruhuka kugira ngo abashe gukira neza.
Kubera uko yari ameze, yahisemo kwizera abandi bantu ngo bamufashe kuyobora ibikorwa bye, aho bakomeje gufata amashusho ya filime mu gihe yari atari mu kazi ka buri munsi.
Nyamara, nyuma y’amezi ane, yasanze ibyo bari barakoze bitari ku rwego yari yiteze, bituma afata icyemezo cyo kutayakoresha.
Yagize ati: “Iyo ufite ibikorwa bikomeye, rimwe na rimwe uba ugomba kwizera abandi. Nari ndwaye, sinashoboraga gukomeza kwikorera ibintu byose. Ariko nyuma y’igihe, nasanze hari ibyo bitari biri ku rwego rwiza, mpitamo kutabishyira hanze. Ibyo ni ibintu bisanzwe mu mwuga wacu.”
Yakomeje avuga ko ibyabaye byamuhaye isomo rikomeye ku miterere y’abantu.
Yavuze ko hari abantu benshi bashaka kubona abandi bagwa aho kubashyigikira, ariko kandi ibi byatumye arushaho kubona urukundo rw’abafana be, bamugaragarije ko bamushyigikiye.
“Igihe cyose hari abantu bashaka kukugusha, ariko hari n’abandi bakwereka urukundo nyarwo. Nshimira abakunzi banjye banshyigikiye muri ibi bihe. Umutima mwiza ugomba kwikuba inshuro 1000.”
Hari amakuru yagiye akwirakwira avuga ko Killaman ashaka kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ibibazo bivugwa ko afite mu Rwanda. Gusa, uyu mukinnyi wa filime yanyomoje ibi bivugwa, avuga ko atarabona impamvu yo kujya gutura hanze y’igihugu.
Yavuze ko agifite amahirwe menshi mu Rwanda, kandi ko agifite ibikorwa byinshi akomeje gukora. Yongeyeho ko afite umuryango hano mu gihugu, kandi ko azakomeza gutanga umusanzu mu iterambere rya sinema nyarwanda.
“Ndacyafite imishinga myinshi hano mu Rwanda. Nanjye sinzi aho abantu bakuye ko ngiye kwimuka. Nta mpamvu mbona yo kujya gutura muri Amerika, kandi sintekereza kuhajya vuba.”
Killaman yavuze ko akunda gukoresha abakinnyi benshi muri filime ze, akaba yumva ari ngombwa gukomeza gutanga umusanzu we mu iterambere rya sinema y’u Rwanda.