Igihe cy’Igisibo cyagenewe umwiteguro wo guhimbaza Pasika. Liturujiya y’igihe cy’Igisibo itegura bose kuzahimbaza iyobera rya Pasika: Ari abigishwa, kuko bakorerwaho imihango ibategurira kubatizwa, ari ababatijwe, kuko biyibutsa Batisimu bahawe kandi bakihana.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Igihe cy’Igisibo gitangira kuwa gatatu w’Ivu, Kikagera kuwa Kane Mutagatifu mbere ya Misa y’Isangira rya Nyagasani. Muri iki gihe ntibavuga Aleluya kuva mu ntangiriro kugera ku Gitaramo cya Pasila.
Kuwa Gatatu utangira Igisibo haba umuhango wo gusigwa Ivu; uwo munsi kandi hose bibahiriza umugenzo wo gusiba kurya.
Ibyumweru by’icyo gihe babyita Icyumweru cya 1, cya 2, cya 3, cya 4, cya 5 cy’Igisibo; Icyumweru cya 6 ni cyo gitangira Icyumweru Gitagatifu: bacyita “Icyumweru cy’Amashami”, ari cyo cy’Ububabare bwa Nyagasani.
Icyumweru Gitagatifu cyagenewe kwibutsa Ububabare bwa Yezu, kuva ubwo asesekaye I Yeruzalemu ari Umutabazi.
Kuwa Kane w’Icyumweru Gitagatifu, mu gitondo, Umwepiskopi atura Misa afatanyije n’urugaga rw’Abasaserdori ba diyosezi ye, agaha umugisha amavuta matagatifu, kandi agategura Krisma Ntagatifu.