Kiliziya Gatolika mu Rwanda ihanganye n’inkubiri y’impaka zikomeye nyuma y’aho Umuhanzikazi Bibiane Manishimwe atangarije ibitekerezo bihabanye n’imyemerere yayo. Ibi byatumye indirimbo ze zihagarikwa ku bitangazamakuru bya Kiliziya, nka Radio Maria na Pacis TV.
Kuri ubu, ibyo avuga byatangiye kurenga imipaka y’igihugu, binagabanya icyizere ku buyobozi bwa Kiliziya ku Isi, cyane cyane ku gihe cy’uburwayi bwa Papa Francis umaze ibyumweru 38 mu bitaro.
Bibiane Manishimwe, umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana nka Nyemerera Tugendane, amaze igihe atambutsa inyigisho zivuguruza imyemerere ya Kiliziya Gatolika kuri shene za YouTube.
Mu nyigisho ze, ashingiye ku Ijambo ry’Imana, avuga ko atemera bimwe mu bigishijwe na Kiliziya Gatolika, birimo:
Kutemera gusengera abapfuye na Purigatori, aho avuga ko imirimo umuntu yakoze ari yo izamucungura.
Kutemera abatagatifu, avuga ko na bo bategereje urubanza.
Kutemera akamaro ka Bikira Mariya, avuga ko yabyaye Yezu ariko adashyigikiye kumwiyambaza.
Kutemera Batisimu y’abana bakiri bato, ndetse n’uburyo batisimu ikorwamo.
Mu kiganiro gifite umutwe ugira uti “Nasanze ari Babuloni ndasohoka,” Bibiane yasobanuye ko Ijambo ry’Imana ari urumuri rumurikira mu mwijima kugira ngo abantu babone inzira.
Yongeyeho ko yemera ko Yezu adahinduka, ariko ibindi bigishijwe na Kiliziya abibonamo kutizera ukuri.
Kiliziya Gatolika ntiyagize byinshi itangaza ku cyemezo cyo guhagarika indirimbo za Bibiane ku bitangazamakuru byayo, ariko yemeza ko inyigisho ze “zari zuzuyemo ibiyobya abayoboke bayo.”
Bivugwa ko icyemezo cyafashwe hagamijwe gukumira ubuyobe bwashoboraga gufata intera.
Nyuma yo gufatirwa ibi bihano, Bibiane yatangiye kunenga Kiliziya ku rwego mpuzamahanga, ashinja abayobozi bayo, barimo na Antoine Cardinal Kambanda, gukumira ukuri. Yageze n’aho anenga Kiliziya Gatolika ku Isi n’ubuyobozi bwayo, avuga ko inyigisho zayo zidahuye n’ibyo Bibiliya yigisha.
Ku rundi ruhande, bamwe mu bakurikiranira hafi iby’iyobokamana bagaragaje impamvu batemera ibitekerezo bya Bibiane.
Joseph Imaniriho, umwe mu bayoboke b’itorero, yagize ati: “Bibiane yamenye ukuri kuzamuyobya. Akwiye gusubira kwiga mbere yo gusobanura iby’Imana.”
Undi mukirisitu, Bizideus, yagize ati: “Birahabanye cyane rwose kuko uretse no guharabika, ntashyigikiye ubumwe bw’abakristu.”
Ku rundi ruhande, hari abamushyigikiye bavuga ko Bibiane ari umuntu uharanira ukuri kandi atanga inyigisho zishingiye kuri Bibiliya.
Uwitwa Agizeneza Marie Merci yagize ati: “Niba ashaka kwamamara, nabikore mw’izina rye bwite, areke kwitwaza Kiliziya.”
Mu gihe ibi byose byari bikomeje, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisiko, yari mu bitaro bya Gemelli biherereye i Roma aho yavurirwaga umusonga mu bihaha byombi.
Kuri ubu, amaze ibyumweru 38 ari mu bitaro, ibintu byatumye hari abagaragaza impungenge ku hazaza h’ubuyobozi bwa Kiliziya.
Ku itariki ya 14 Gashyantare 2025, nibwo byemejwe ko arwaye bikomeye, bikaba byatumye abakirisitu benshi basenga basaba Imana gukomeza kumurinda.
Nyuma y’igihe kirekire ari mu bitaro, Papa Francis yagaragaye bwa mbere ku rubaraza, asuhuza abantu mbere y’uko asezererwa. Abaganga batangaje ko nubwo yorohewe, agomba gukomeza kwitabwaho kugira ngo akire neza.
Ibi bibazo bibiri bikomeye – impaka zatewe n’ibitekerezo bya Bibiane Manishimwe no kuba Papa Francis amaze igihe kinini arwaye – bishobora kugira ingaruka kuri Kiliziya Gatolika.
Hari impungenge ko ibi bibazo bishobora kugabanya icyizere ku buyobozi bwa Kiliziya, cyane cyane muri iki gihe aho impinduka zihutirwa zisabwa mu miyoborere yayo.
Byitezwe ko impaka kuri iyi nkuru zizakomeza, ndetse ikanagira ingaruka ku mubano w’abakristu n’uburyo bafata imyemerere yabo.
Ibitekerezo bya Bibiane byatumye benshi bagira icyo bavuga ku myemerere yabo, bikaba bishobora gufungura urubuga rwo kwibaza ku myigishirize ya Kiliziya Gatolika mu bihe biri imbere.