Kuva tariki ya 23 kugeza tariki ya 26 Mutarama 2024 hateranye Inama ya Komite y’Ihuriro ry’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda u Burundi na Kongo, iyi nama yabereye muri Diyosezi ya Ruhengeri/Rwanda.
Muri iyi nama, Abepiskopi bagaragaje akababaro batewe n’ibyemezo bitandukanya abatuye ibi bihugu, bikomeje gufatwa n’abategetsi, by’umwihariko, bavuga ko bababajwe n’ifungwa ry’imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi.
Mu Itangazo ryasomewe abakristu mu Misa yo gusaba amahoro yaturiwe muri Katedarali ya Ruhengeri ku mugoroba w’uwa 25 Mutarama 2024, Abepiskopi bagaragaje ko bababajwe cyane n’umubano ukomeje kuba mubi hagati y’u Rwanda, u Burundi na Kongo basaba ko byahagarara ahubwo hagashyirwa imbere kubaka ibihuza abantu aho gushyiraho inkuta zibatanya.
Muri uwo murongo Abepiskopi bavuze ko bababajwe n’icyemezo giherutse gufatwa na Leta y’u Burindi cyo gufunga imipaka yo ku butaka ihuza u Rwanda n’u Burundi. Bavuga ko bababajwe cyane n’abaturage bakomeje kugirwaho ingaruka n’iki cyemezo cyane cyane abaturiye iyi mipaka.
Bati “Icyemezo giherutse gufatwa cyo gufunga imipaka yo ku butaka ihuza u Burundi n’u Rwanda cyaratubabaje cyane dutekereza ingaruka gifite ku mibereho y’abaturage batishoboye.”
Mu gusubiza iki kibazo cy’umutekano muke gikomeje kuyogoza akarere Abepiskopi bahamagarira abategetsi kuyoboka inzira y’ibiganiro. Basaba kandi gukomeza gusenga no gusabira ibikorwa byose byatuma abatuye akarere bongera kubana no kugendererana.
Mu gusoza iri tangazo Abepiskopi bamenyesheje abakristu ko, nk’uko babyifuje mu nama yabahurije I Roma, tariki 16 kugera 18 Ukwakira 2023, tariki 28 Mutarama 2024, Abepiskopi, Abihayimana n’abakristu bo mu karere bazahurira I Goma mu rwego rwo gusabira amahoro akarere k’ibiyaga bigari.
Tariki 11 Mutarama 2024, ni bwo Leta y’u Burundi yatangaje ko ifunze imipaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda. Leta y’u Burundi ivuga ko iki cyemezo yagifashe ishinja u Rwanda gushyigikira inyeshyamba za RED TABARA zirwanya ubutegetsi bw’iki gihugu. Leta y’u Rwanda ihakana ibyo iregwa na Leta y’u Burundi ndetse ikaba yaranatangaje ko ibabajwe n’iki cyemezo ivuga ko kidafite ishingiro. Ivuga kandi ko Umurundi wifuza kuza cyangwa kuva mu Rwanda amarembo afunguye ku ruhande rw’u Rwanda.