Kiliziya: Dore ibintu 20 byo kwitaho ugiye mu Misa

Misa ni ikoraniro rihebuje ry’abayoboke ba Kristu bakikije umusaserdoti, bateze amatwi Ijambo ry’Imana kandi batura Igitambo cy’Ukaristiya” (Gatigisimu, No 144). Kubera ko Misa ari ryo sengesho rikuru igomba rwose gutegurwa neza kandi abagomba kuyigiramo uruhare bose bakabyitwararika.Niyo mpamvu Kinyamateka yabashakashakiriye byibura ibintu makumyabiri abantu bagomba kwitwararika. Ibyo bintu ni bimwe twakuye mu gitabo cy’Amategeko ya Kiliziya Gatolika (Code dedroit Canonique) ndetse no mu gitabo kivuga imihimbarize ya Liturujiya.

  1. Kutagira icyo urya byibura isaha imwe mbere yo kujya mu misa (Can. 919, &1), yewe no guhekenya shikereti ntibyemewe.
  2. Abana ntukabapfunyikire ibiryo si ubutembere uba ugiyemo. Keretse amata ku mpinja zitonka, amazi kuri Padiri n’abaririmbyi n’umurwayi.
  3. Kurya inzara, kunyeganyeza ibirenge no gukomeza ukora mu misatsi cyangwa wikorakora ku mubiri byerekana ko urangaye. Ni umuco mwiza kurangamira Imana gusa nturangazwe n’ikintu cyangwa umuntu.
  4. Ujye ukora mu mazi yahawe umugisha ukore ku kimenyetso cy’umusaraba winjiye unasohotse. Bitwibutsa Batisimu yatugize ibice by’umubiri umwe ari wo Kiliziya.
  5. Uge wambara bikwiye (Tugendere hamwe numero 510), Misa si ibirori byerekana imideli. Noheli na Pasika si iseruka ry’imideli ujye wambara bihuje n’ubuhamya bw’ukwemera kwawe atari ukugira ngo urangaze abandi.
  6. Ujye uza kare kandi wicare hafi bishoboka ya Alitari. Ntukaze mu misa icya kabiri Cyayo gishize; ntugahagarare hanze ya Kiliziya. Ntukage mu misa byo kwivuza cyangwa ngo utabazwa impamvu utagiyeyo.
  7. Telefoni nta narimwe igomba gukoreshwa mu misa, ari ukureba ubutumwa bugufi (message), guhamagara cyangwa kohereza ubutumwa bugufi. Ujye uyigumisha muri bucece nta butumwa burusha agaciro Misa.
  8. Igihe ibyicaro bibaye bike, abakiri bato bagombye guhagurukira ababyeyi batwite, abarwayi n’abasaza bahageze.
  9. Winjira unasohoka mu Kiliziya, Tera ivi ureba Taberinakulo. Kristu arimo ku bwawe iyo ugejeje ivi ry’iburyo hasi uba wemeye ko ari Umwami n’Imana yawe. Utabishoboye akunama. Hagati mu misa nunyura imbere ya alitari na taberinakulo wuname.
  10. Ujye uceceka mu Kiliziya. Ntukavuge ku byo abandi bambaye. Ntuba wajyanywe no guca imanza.
  11. Abana basakuza mwicaranye inyuma, kuko hari ubwo umwana arambirwa bigasaba ko umujyana hanze. Ntugakirane n’umwana mu  misa birangaza abandi. Kandi unababuze gukinisha ibikoresho byo mu Kiliziya cyangwa ibikinisho byabo.
  12. Ujye utegura ituro ryawe mbere ya Misa. Kristu atubwira ko ukuboko kw’imoso kutagombye kumenya icyo Indyo ikora. Kugumana agaseke k’ituro uri gukura mu ikofi (porte monnaie) cyangwa kwigarurira mu giseke ntibikwiye. Ujye uza wateguye ituro ryawe.
  13. Nta gusinzira no kurota ku manywa, gusoma amakuru cyangwa kuvuga ishapule mu Misa. Tega amatwi Ijambo ry’Imana.
  14. Ubaha igitambo cya Misa. Igihe cyo guhagarara hasomwa Ijambo ry’Imana uhagarare no mu bindi bihe bigomba guhagarara. Upfukame mu gihe cya consecration uretse abarwayi, abasaza n’abafite abana. Niba utari bupfukame ufate umwanya aho udakingiriza abapfukamye kubona Yezu mu Ukaristiya.
  15. Wuname mbere yo guhazwa Ukaristiya Ntagatifu.
  16. Uvuge AMEN umaze guhazwa, Ukaristiya uyubahe ntuyite hasi cyangwa ngo uyikinishe mu kanwa.
  17. Ntugatahe Misa itarangiye, utegereze umugisha usoza ndetse n’indirimbo iwuherekeza. Uwavuye ku meza y’isangira rya nyuma rya Yezu n’intumwa ritarangiye nta wundi uretse Yuda.
  18. Isengesho nyuma ya Misa, ushimira Imana ku bw’umugisha w’igisagirane uronse. Jya wibuka ko hari benshi batabashije kuhagera kandi babyifuza.
  19. Utahe bucece. Byaba byiza usuhuje abandi ariko udasakurije abakiri mu Kiliziya.
  20. Ntukishimire ko Misa irangiye nk’aho yari igihano.

Duharanire kubaha Ukaristiya Ntagatifu, tuyihabwe kenshi kandi neza (nta cyaha gikomeye nishinja).

 

Padiri Leodegard Niyigena

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma