Umurambo w’umugore utarabasha kumenyekana, wagaragaye muri ruhurura ya Mpazi igabanya Umurenge wa Kimisagara n’uwa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, bikekwa ko nyakwigendera yishwe n’amazi y’imvura.
Umurambo w’uyu mugore wagaragaye muri ruhurura ya Mpazi itandukanya Akagari ka Kamuhoza n’Umurenge wa Gitega mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2024.
Abatuye muri aka gace babwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko nyakwigendera batamuzi.
Kamali Eric yagize ati “Nabonye atari uwo muri aka gace gusa nkeka ko yatwawe n’amazi y’imvura kuko nta nta bikomere yari afite.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, we yabwiye kiriya gitangazamakuru ati “Nibyo wagaragaye muri ruhurura ariko ntabwo ari ku ruhande rwa Kimisagara ahubwo ni urwa Gutega kuko ni bo batanze raporo.”