Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeAndi makuruKigali: Umusore yiyahuriye kuri etaje ndende nyuma yo kuribwa akayabo k’amafaranga mu...

Kigali: Umusore yiyahuriye kuri etaje ndende nyuma yo kuribwa akayabo k’amafaranga mu buryo budasobanutse

Mu Gitondo cyo kuri uyu wa kabiri,tariki ya 26 Werurwe 2024, mu murenge wa Kimironko,mu karere ka Gasabo, umusore wari mu kigero cy’imyaka 32 yasimbutse avuye ku igorofa rya kane arapfa. 

Birakekwa ko yiyahuye kubera ko yari amaze kuribwa amafaranga Miliyoni eshanu mu mikino y’amahirwe ibizwi nka betting aho yakinnye ibyitwa akadege.Yiyahuriye ku nyubako ya Promise House. 

Ababibonye bavuze ko uyu musore yariwe na betting arangije arazamuka yijugunya hasi agwa mu gikari ahita apfa. 

Umwe yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ati: “Amaze kuribwa nibwo yafashe umwanzuro wo kujya kwiyahura. 

Ntabwo ndi kubyiyumvisha,kubetinga miliyoni eshanu.” 

Undi yagize ati: “Yabetinze miliyoni eshanu barazirya,ahitamo kwiyahura.” 

Aba baturage bavuze ko uyu musor yizize kuko yananiwe kwakira ko yariwe kariya kayabo muri iyi mikino y’amahirwe. 

SP Twajamahoro Sylvestre,Umuvugizi wa police mu mujyi wa Kigali yavuze ko nta gihamya gihari cyerekana ko yiyahuye kuko yariwe muri Betting,gusa hagikorwa iperereza. 

Amakuru avuga ko uyu musore yananiwe kwakira ko yariwe ariya mafaranga,kuko izi miliyoni 5FRW zitari ize,ari umuntu wari uyamuhaye ngo ayajyane kuri Banki. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights