Kigali: Umuryango w’Abanyamakuru MIC wabahuguriye kubungabunga ibidukikije

Uhereye ku wa 18-22/02/2019 ku kigo Saint Vicent de Palloti I Gikondo harakorerwa amahugurwa yateguwe n’umuryango w’abanyamakuru witwa MIC (Media impacting Commaunities) ugamije guhugura abanyamakuru kumenya no gukora inkuru zijyanye n’ibidukikije aho buri munsi bagomba gukora umwitozo ugamije gusesengura gutara no gutangaza inkuru zigamije kurengera ibidukikije harimo no kumenya ibitera imihindagurikire y’ikirere.

Bakomere Pascal ni umwe mu abanyamakuru wahuguriwe kumenya uburyo bwo gutara inkuru no kuyitangaza yavuze ko ashima intambwe amaze gutera mu kumenya uburyo bwo kurengera ibidukikije harimo n’impamvu z’iimihindagurikire y’ikirere uburyo bwo kubungabunga akayunguruzo k’izuba kugira ngo ikiremwamuntu kigire amahoro n’umutekano kuko umuntu ari ku isonga y’ibidukikije.

Bernardin Bavuga impuguke muri REMA yabwiye abanyamakuru ko inshingano z’abaturage ari kumenyekanisha ku buyobozi bubifitiye ububasha ikintu gishobora kugira ingaruka ku bidukikije, haba umuntu ku giti cye kurinda no kubungabunga no guteza imbere ibidukikije.

Nanone yavuze ko amasashe yose atemewe keretse ari ho ikimenyetso cya RSB (Rwanda Standard Board) gusa yavuze ko hari udusashe tumwe twemewe gufunikirwamo ibiryo muri hoteli ko umuturage atabyemerewe bitewe ni uko muri hoteli babushyira muri pubele zemewe.

Amasashe afunze igicuruzwa ntabwo yemewe keretse uwo mucuruzi akimara kugurisha agomba kubikuramo akabishyira ahantu habigenewe.

Mu gihe usanga impapuro zanditseho zifashishwa mu gufunikamo ibicuruzwa bitewe n’amikoro y’abaturage yavuze ko bitemewe avuga ko imyanda ibora n’itabora kimwe kigomba kujya ukwacyo ikindi ukwacyo ko gutwika ibishingwe bibujijwe.

Ingingo ya 40 ivuga ko ufatanwe isashe ibangamira ibidukikije ahanishwa ingingo 55 mu gutwika imyanda ahanishwa ibihumbi 25 by’amafaranga y’u Rwanda ni aho amande ijyanye no guteza urusaku mu abaturage agahanishwa amande y’ibihumbi magana atanu y’amafaranga y’u Rwanda (500 000 frws).

Samu Gody umuyobozi w’umuryango w’abanyamakuru MIC ari na wo wateguye ayo mahugurwa yasabye abanyamakuru kumenya neza imbogamizi zituma ibidukikije bibangamirwa asaba abanyamakuru kugira uruhare mu bumenyi bahabwa bijyanye n’ibidukikije kubishyira mu bikorwa aho bakwiye kuzuza inshingano zabo harimo kwigisha no kumenyesha umuturage uburyo yakwirinda kwangiza ibidukikije ndetse no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere kugira ngo tuzagere ku iterambere rirambye.

Itegeko ryashyizweho na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ryo guca amasashe ryashyizweho  2008 icyo gihe abaturage batangira guhangana no kubona ibifunikisho bita envelope mu mwaka wa 2013 zimwe mu inganda zitangira gukora ama envelope zisimbuye udusashe tw’umukara twaciwe  hatezwa imbere made in Rwanda mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.

Bernardin Bavuga impuguke muri REMA