Saturday, December 28, 2024
Saturday, December 28, 2024
spot_img
HomeAndi makuruKigali: Umukobwa wakoraga muri hoteli yagiye kwishyuza baramukubita barangije bamufata amaguru bakurura...

Kigali: Umukobwa wakoraga muri hoteli yagiye kwishyuza baramukubita barangije bamufata amaguru bakurura hasi nk’akabakurura igifuka bitegetswe n’umukoresha we.

Ku Kimihurura haravugwa inkuru y’umukobwa wakoraga muri hoteli yo kwa Mironko yagiye kwishyuza baramukubita barangije bamufata amaguru bakurura hasi nk’akabakurura igifuka.

Umukobwa witwa Grace wakoraga muri Hoteli yo kwa Mironko iherereye Kimihurura mu karere ka Gasabo, yakubiswe n’umusekirite w’iyo hoteli abitegetswe n’umukoresha we.

Uyu mukobwa ubusanzwe wakoraga muri iyi hoteli yagiye ku kazi, ageze kuri gate asaba umusekirite ko yamufungurira ariko kuko ku munsi wabanje umukobwa yari yasibye, umusekirite amubwira ko agomba kubanza gusinya akavuga impamvu yasibye.

Umukobwa yamubwiye ko Nyirabuja abizi, Umusekirite niko guhita ajya kubaza niba koko agomba ku mufungurira.

Umusekirite mu kugaruka yagarukanye ibipapuro bimwirukana. Gusa umukobwa yanga kuhava aramubwira ati “niba munyirukanye bwira Mabuja (umugore wa Mironko) ampembe ayange nigendere”.

Gusa umusekirite aho kubwira Nyirabuja, yakuruye umukobwa amwinjiza mu gipangu amukubitagura inkoni, ndetse amutera n’imigeri yo mu nda.

Uyu mukobwa amaze kuba intere no gukomereka, uyu musekirite yamufashe amaguru aramukurubanga ashaka ku musohora mu gipangu, abantu bari bari aho hafi nibo batabaye.

Nyirabuja ubwo yaraje aramubaza ati “Niko muko ushobora guhaguruka aho ukajya kwa mugaganga”.

Umukobwa yamubwiye ko atabishobora, nuko Nyirabuja ahita ategeka abandi bakozi bose ngo basubire mu kazi nawe ahita yigendera.

Uyu mukobwa avuga ko ari kwishyuza ibihumbi 150 rwf kuko ari byo bari bamugezemo.

Abaturage n’abantu bakorera imirimo yabo hafi aho bavuga ko kwa Mironko gukubita abakozi babigize umuco, ko atari ubwambere babikoze.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights