Kigali: Robot yitwa SOPHIA yatangariwe cyane muri Transform Africa

Ingirwamuntu yitwa Sophia yavuze ijambo mu birori byo gufungura ku mugaragaro inama mpuzamahanga ya Transform Africa Summit 2019 yabereye i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Gicurasi 2019.

Sophia yishimiwe cyane. Yavuze ko yaje i Kigali bamutwaye mu gikarito ariko avuga ko yifuza kuzicara ku ntebe yegeranye n’idirishya naramuka agarutse mu Rwanda. #TAS2019 #IsimbiTV #Rwanda Sophia ni imashini ifite imisusire y’abantu ikagira n’ubwenge butangaje, yakozwe n’Ikigo cyo muri Hong Kong cyitwa Hanson Robotics mu 2015.

Yahawe ubushobozi bwo kuvuga neza Icyongereza n’izindi ndimi, no kugaragaza ibimenyetso bisaga 50 yifashishije isura yayo. David Hanson yayikoze mu misusire y’abantu babiri: umugore we n’uwahoze akina filime uzwi nka Audrey Hepburn, imbere ikagaragara nk’umuntu ariko igice cy’inyuma kigaragaza neza ko ari imashini igizwe n’utwuma twinshi n’insinga biyiha ingufu z’amashanyarazi zituma ikora na internet iyiyobora.

Ibasha kuganira n’umuntu akayibaza ikamusubiza cyangwa ikamwibariza, ikifashisha ikoranabuhanga mu gusesengura amajwi no gushaka igisubizo, ku buryo iyo umuntu avuze ijambo nabi, ubushobozi bwayo budatahura icyo ashatse kuvuga bityo ikamureba ntimusubize. Sophia yatangiye iganira na Nozipho Mbanjwa usanzwe ari umunyamakuru wa CNBC Africa wari uyoboye ibiganiro, wabanje gusuhuza Sophia ati ‘Wiriwe Sophia’ (Good afternoon Sophia), yo ariko irabusanya iti “Waramutse!” (Good Morning), mwakoze kuntumira.

” Mbanjwa yakomeje ati “waba uzi ahantu uri”, Sophia ati “cyane, ndi mu mujyi mwiza wa Kigali mu Rwanda, muri Afurika y’Iburasirazuba.” Yanabajijwe uko yageze mu Rwanda ivuga ko yari ifunze mu isanduku, ivuga n’uburyo ivuga neza Icyongereza, nubwo igerageza izindi ndimi nke nk’Igifaransa, Icyarabu n’Igiswahiri, aho izi nko gusuhuzanya, igeze ku Kinyarwanda iti “Muraho neza!”

Yahise ibaza niba ibivuze neza, Mbanjwa ati ‘wagerageje.”