Mu gihe ibirori by’ubukwe biba biri mu byishimo n’umunezero udasanzwe, si bose baba bahuje intego. Hari bamwe baboneraho ayo mahirwe ngo bashyire mu bikorwa ubujura bushingiye ku buriganya no kwihinduranya.
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Mu buryo bw’umwihariko, ibi bikunze kugaragara mu bukwe burimo abantu benshi batandukanye, ari nayo mpamvu bisaba kuba maso.
Ibi byagarutsweho na Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ubwo hatangazwaga amakuru yerekeye bamwe mu bakekwaho ibikorwa by’ubujura bukorwa hifashishijwe amayeri atandukanye.
Dr Murangira yagarutse ku nkuru y’umugore bivugwa ko afite ubwiza butangaje, wagaragaye mu bukwe nyamara atari ku rutonde rw’abatumiwe ndetse nta n’uwari umuzi. Uyu mugore yinjiye yitwaye nk’usanzwe ahazi, yerekeza aho abakobwa bari kumwe n’umugeni bari kwitegura bambara imyambaro y’ibirori.
Uko avuga, uwo mugore yari afite isuku y’ikirenga, yambaye neza, kandi yitwaye nk’uwisanzuye. Nta n’umwe yigeze asuhuza cyangwa ngo yibwire, ariko kubera ko abakobwa bari bahuze no kwitegura, nta wamwitayeho cyane.
Nyuma yo kwambara, uwo mugore yabasabye uruhushya rwo kubafasha kurinda ibintu byabo birimo telefone, imikufi, udukopfo n’ibindi bifite agaciro. Abakobwa bamwemereye nta gushidikanya, bamusigira ibintu byabo, babyizera nk’umuntu w’inshuti.
Icyabaye nyuma cyababereye isomo rikomeye: bagarutse aho bari basize ibintu basanga nta kintu gisigaye, n’uwo mugore we yari yahavuye.
Amakuru avuga ko yari yasize imodoka hanze, agapakira ibyo yibye vuba na bwangu, agasohoka asa n’uvuye mu kazi, atari umwe mu bitabiriye ibirori.
Abahuye n’iki kibazo bahise bihutira kubimenyesha RIB batanga ikirego. Nubwo RIB itigeze itangaza niba uwo mugore yafashwe cyangwa hari amakuru yamugaragaje nyuma y’icyo gikorwa, Dr Murangira yavuze ko ari urugero rugaragaza uburangare bushobora kugirwaho ingaruka zikomeye.
Yasoje agira abantu inama yo kujya bagira amakenga iyo bari mu birori, by’umwihariko nk’ubukwe aho abantu baba bibereye mu byishimo, bakirengagiza ingamba z’ubwirinzi bwabo n’ibyabo.