Inzu y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena ku bufatanye na Kigali City Tours na Ikaze Rwanda Tours, byatangije gahunda y’ubukerarugendo bushingiye kuri siporo yiswe “BK Arena Guide Tours”.
Ni igikorwa cyatangijwe ku mugagararo ku wa Gatanu, tariki 5 Gicurasi 2023, muri BK Arena, mu rwego rwo kubungabunga amateka y’ibikorwa bibera muri iyi nyubako ya mbere y’imyidagaduro mu Karere.
Umuyobozi wungirije wa BK Arena, Aaron Gaga, yavuze ko iyi gahunda yatekerejwe mu rwego rwo gukomeza kwimakaza ubukerarugendo by’umwihariko ubushingiye kuri siporo.
Yagize ati “Iyi serivisi twayitekereje nyuma yo kubona abantu benshi bagirira amatsiko iyi nyubako. Nk’uko mubizi, igihugu cyacu cyahisemo kuba igicumbi cyo kwakira inama n’imikino itandukanye. Ni muri urwo rwego tugira ngo dusigasire amateka y’ibikorwa bitandukanye bihabera.”
Umuyobozi wa Ikaze Rwanda Tours, Nkundabagenzi Yves, yavuze ko iyi serivisi izafasha abagana BK Arena kugera aho batageraga.
Yagize ati “Iyi serivisi twayishyizeho mu rwego rwo gufasha abari basanzwe baza muri Arena kugera aho batageraga. Ikindi ni ukwiga ku bana wenda biga ubwubatsi baza kureba uko iyi nyubako yubatse n’ikoranabuhanga yubakanye.”
Yakomeje avuga ko ari umwanya mwiza wo kureba amahirwe ahari kuri ba rwiyemezamirimo bategura ibikorwa bitandukanye.
Ati “Niba ari abategura ibitaramo, hari amahirwe yo kuzenguruka inzu bakareba ibikorwa bitandukanye yakorerwamo kuko si inyubako ya Basketball gusa nk’uko ubona abantu benshi babitekereza.”
Ubuyobozi bwa BK Arena butangaza ko mu minsi iri imbere buzakomeza kwagura ibikorwa byayo bitandukanye birimo gukora inzu ndangamurage, gufungura resitora ikora iminsi yose abantu bashobora gusohokeramo n’ibindi bitandukanye.
Biteganyijwe ko iyi serivisi yo gusura iyi nyubako izatangira tariki 6 Gicurasi 2023, aho izajya ikorwa mu minota 30 kugera ku masaha abiri, iminsi yose uretse uriho ibikorwa.
Ibiciro byo kubona iyi serivisi ni ibihumbi 10 Frw ku Banyarwanda, $15 ku banyamahanga baba mu gihugu ndetse na $20 ku banyamahanga bataba mu gihugu.
Abana bari munsi y’imyaka itanu baherekejwe n’ababyeyi bazajya binjirira ubuntu.
BK Arena ni inyubako y’imyidagaduro yakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza, ikorerwamo ibikorwa bitandukanye nk’inama, ibitaramo ndetse n’imikino nka Basketball, Volleyball, Handball, Tennis ikinirwa mu nzu, imikino njyarugamba n’ibindi.