Wednesday, March 12, 2025
Wednesday, March 12, 2025
spot_img
HomeAndi makuruKigali: Habaye impanuka ikomeye cyane ya Bisi ya Yutong yagize ingaruka zikomeye...

Kigali: Habaye impanuka ikomeye cyane ya Bisi ya Yutong yagize ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu benshi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Werurwe 2025, impanuka ikomeye yabereye mu murenge wa Gitega, aho bisi ya Yutong yavaga i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge yagonze imodoka nto yo mu bwoko bwa Toyota Hilux.  

Iyi mpanuka yatumye Hilux na yo igongwa n’indi modoka ya Toyota Corolla, bikaba byateje uruhurirane rw’impanuka yahagaritse umutekano wo mu muhanda mu gihe runaka. 

Ababonye iyi mpanuka batangaje ko yatangiye ubwo umumotari wari imbere ya bisi yitajwe n’umushoferi wa Yutong, bikamusaba guhunga kugira ngo adakora impanuka na we.  

Mu gihe bisi yageragezaga kubisohokamo, yahuye n’imodoka ya Hilux yavaga mu kindi cyerekezo maze iyigonga n’imbaraga.  

Iyo Hilux yahise igongwa na Corolla yari inyuma yayo, ibintu byahinduye isura y’uyu muhanda uherereye mu gace gatuwe cyane. 

Umwe mu bari hafi y’aho iyi mpanuka yabereye yagize ati: “Yashakaga gukatira umumotari, yigiye hepfo ihura n’izi modoka, na zo zirayigarura, ni ko gushaka inzira hariya.”  

Ibi bivuze ko umushoferi wa bisi yashakaga gusanga inzira nyabagendwa nyamara agasanga imodoka za Hilux na Corolla zimubereye imbogamizi. 

Nyuma y’iyi mpanuka, Polisi y’Igihugu yahise ihagera itangira ibikorwa by’ubutabazi.  

Abapolisi bari aho bakoresheje ibikoresho byabugenewe mu gukata imodoka ya Hilux kugira ngo bakuremo umushoferi wari wahezemo, ndetse wari wakomeretse bikomeye.  

Uyu mushoferi yahise ahabwa ubufasha bw’ibanze mbere yo koherezwa ku bitaro kugira ngo yitabweho n’abaganga. 

Ku bijyanye n’abagenzi bari muri bisi ya Yutong, kugeza ubu ntabwo umubare w’abakomerekeye muri iyi mpanuka uramenyekana.  

Gusa, abayibonye bavuga ko umumotari n’uwo yari atwaye baguye hasi nyuma yo kugongana na bisi, bakaba bakomeretse byoroheje. 

Ubuyobozi bw’umutekano wo mu muhanda bwatangaje ko bugiye gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka ndetse hanashyirweho ingamba zo gukumira impanuka nk’izi mu gihe kizaza.  

Kugeza ubu, uyu muhanda wari umaze amasaha make utari nyabagendwa, bitewe n’ibi bikorwa by’ubutabazi no gukuraho ibimodoka byari byagonganye. 

Abagenzi ndetse n’abakoresha uyu muhanda basabwe kwitonda no gukurikiza amategeko y’umuhanda kugira ngo impanuka nk’izi zitongera kubaho, zikaba zatwara ubuzima bw’abantu cyangwa zikabangamira ubuzima bwa benshi. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights