Kigali: Amasashe y’umukara nubwo yaciwe ariko ayo umweru aracyagaragara mu amaduka n’ama busheri

Mu gihe umwanzuro ndakuka wamaze gufatwa wo guca amasashe mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu tundi turere, haracyagaragara hirya no hino amasashe y’ibara ry’umweru nubwo amasashe y’umukara yo utaba ukiyaca iryera ariko abaturage bakomeje kwifashisha udusashe tw’ibara ry’umweru bavuga ko twujuje ubuziranenge ariko kandi usanga hakiri amasashe atemewe yifashishwa mu gufunika ibicuruzwa bitumizwa hanze y’igihugu.

Gusa isashe itakiboneka ni isashe y’umukara kuko yo udashobora kuyibona nubwo wayishakisha bingana bite ntayo wabona mu Mujyi wa Kigali ariko amasashe y’umweru yifashishwa hirya no hino haba mu guhahiramo akaboga kitwa inyama, abaguzi bo bavuga ko iyo bakoresheje izindi za ambaraje za envelope zishobora gihita zicika kandi ntiztwarike neza mu gihe bashobora kuba bavuye guhaha ako baboga (inyama).bikaba ngo ari ngombwa kutwifashisha twombi icyarimwe.

Isashe y’umweru yoroshye cyane abaguzi n’abagurisha bavuga ko yujuje ubuziranenge ikaba ishobora gutwara ibicuruzwa bifite ibiro 2 ngo ni yo yujuje ubuziranenge yemewe na RSB (Rwanda Standard Board) aho agasashe kamwe kagura amafaranga 100 kakifashishwa mu gufunikamo inyama, inkoko, amafi n’isombe ariko bitewe ni uko kataba gakomeye usanga gashobora gucika bigatuma biba ngombwa ko bagura na envelope kugira ngo bibe bikomeye. Ayo masashe yemewe na RSB bivugwa ko afite uburambe bungana n’amezi ari hagati y’amezi 6-12.

Nzabandora John ukorera busheri yitwa Nziza na Glory bakorera hafi y’isoko rya Kimironko babwiye itangazamakuru ko nta gisubizo gihamye bafite cyo gufunikamo ibikoresho bitandukanye mu gihe bashaka guha abakiriya babo inyama bitewe ni uko zigenda zibangiza kandi ko agasashe gafite ubuziranenge kuko bigaragara nta mbaraga kaba gafite bakaba bifuza ko hakwigwa byimbitse gushaka igisubizo kirambye kuri icyo kibazo cyo gufunikishwa.

Masengesho Andre na we ni umuguzi wajye kugura inyama yabwiye itangazamakuru ko Leta yakagombye kwihutira gushaka igisubizo mu buryo burambye kuko nubwo amasashe yaciwe ariko ko hakiri imbogamizi zitandukanye mu gufunika ibicuruzwa kandi nta bundi buryo bushya bwashyizweho bubisimbura.

Hirya no hino mu amaduka na busheri uhasanga amasashe afunikishije ibicuruzwa bitandukanye birimo papier hygienique n’ibindi bikoresho bitandukanye, bigaragara ko mu gihe bimaze gukoreshwa bigomba kujugunywa ahantu runaka bigatuma amazi adashobora kwinjira mu butaka, bityo ingaruka zijyanye no kuma ku butaka bigakomeza kwiyongera bikaba byaba imwe mu mpamvu y’iteza ubutayu ndetse no kugabanya ubuhehere bw’ubutaka kuko amazi ataba agishobora kuhinjira.

Bernardin Bavuga impuguke muri REMA yabwiye itangazamakuru ko inzego z’ibanze ari zo zigomba kubazwa ishyirwa mu bikorwa kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije, gufata ubutaka, kurwanya isuri, kurinda imigezi, amasoko, ibiyaga n’amazi y’ikuzimu, gufata neza ibishanga, kurinda neza ahantu hakomye, ahantu nyaburanga, service z’isuku n’isukura harimo no gusuzuma ko ntakoreshwa ry’amasashi.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byamaze guhagurukira kurwanya abangiza ibidukikije ndetse no gukomeza kubibungabunga kugira ngo hatazaba imihindagurikire y’ikirere ikunze guteza ingauka zitari nzizaku kiremwa muntu ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Imigati yafatiwe i Musanze ipfunyitse mu mashashi