Wednesday, June 4, 2025
Wednesday, June 4, 2025
spot_img
HomeIbyamamareKera kabaye umuhanzi Diamond Platnumz yarongoye. Ubu noneho Zari, Tanasha na Hamisa...

Kera kabaye umuhanzi Diamond Platnumz yarongoye. Ubu noneho Zari, Tanasha na Hamisa barihe? Amafoto

Mu gihe abakunzi b’umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba bakomeje gutangarira iby’urukundo hagati ya Diamond Platnumz na Zuchu, amakuru mashya yemeje ibyo benshi bakekaga: aba bahanzi bombi bo muri Tanzania bakoze ubukwe mu buryo bw’ibanga rikomeye, mu muhango wubahirije amahame y’iyobokamana ya Isilamu kandi witabiriwe n’abagize imiryango yabo ya hafi. 

Ubukwe bwabo bwabaye hagati ya tariki ya 30 Gicurasi na 1 Kamena 2025, ariko bwatangajwe ku mugaragaro ubwo Diamond Platnumz yashyiraga amafoto ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza we na Zuchu bambaye imyambaro y’umweru isanzwe ikoreshwa mu mihango ya kisilamu.  

Abari bitabiriye uwo muhango barimo abakuru b’imiryango n’inshuti z’inkoramutima, bigaragara ko byari iby’agaciro gakomeye. 

Amashusho yakwirakwijwe nyuma yaho n’inzu itunganya umuziki ya Wasafi Records, iyobowe na Diamond ubwe, yerekanye ibyishimo n’amarangamutima akomeye y’urukundo nyuma y’iyo mihango. 

Muri ayo mashusho, Zuchu agira ati: “Umugabo wanjye. Twashyingiwe,” amagambo yaciye urujijo ku mbuga nkoranyambaga. 

Mu butumwa Diamond yashyize ku mbuga nkoranyambaga, ntiyigeze yemeza byeruye ko yashyingiwe, ariko amagambo yavuze yari yuzuyemo ibimenyetso biganisha ku kuri.  

Yagize ati: “Nzi ko buri wese afite uko yishushanyiriza Diamond Platnumz n’ubukwe, ariko uyu munsi ndashaka kubabwira ko uyu Diamond Platnumz yigeze kurushinga mbere, kandi umunsi umwe nzababwira uko byagenze.” 

Ayo magambo yasize benshi mu rujijo, bamwe bibaza niba ubukwe bwa Zuchu na Diamond ari ubwa kabiri kuri Diamond cyangwa niba ari inkuru ifite umuzi muremure kurusha uko byagaragaraga ku mugaragaro. 

Diamond na Zuchu bamaze igihe kinini babana nk’abakundana, ariko ibijyanye n’ubukwe bwabo byagiye bigaragaramo amayobera n’imihindagurikire y’amatariki. Muri Werurwe 2025, Diamond yari yatangaje ko bazarushinga mbere ya Ramadhan, ariko igihe cyarageze ntihagira ikiba. 

Ibyo byatumye hari abibaza niba hari icyari cyabuze cyangwa cyarahindutse. Nyuma yaho, ubwo Diamond yari mu bukwe bwa mugenzi we Juma Jux, yongeye gutangaza ko ubukwe bwe na Zuchu buri hafi.  

Ariko nanone, ibyiringiro byakomeje gutinda, bituma Zuchu agaragaza agahinda ku mbuga nkoranyambaga, nko ku butumwa bwajyanye n’amafoto ye yanditseho amagambo arimo intimba. 

Ubu noneho bisa n’aho icyumweru gitangiye cyerekanye impinduka zikomeye mu mubano w’aba bahanzi bombi, by’umwihariko ku buryo bifatanyije no kwerekana ko urukundo rwabo rutari gusa urwo mu rwego rwa muzika cyangwa ibirangaza abantu, ahubwo rwamaze gushyirwa mu gitabo cy’ubuzima nyakuri. 

Ubukwe bwabo bushobora no kugira ingaruka ku isura ya Diamond nka rwiyemezamirimo mu muziki, dore ko Zuchu ari umwe mu bahanzi bakomeye ba Wasafi, kandi kuba bashyingiranywe bishobora gutuma imishinga yabo y’ubuhanzi ibona umurongo mushya. 

Kuri X (Twitter), abafana b’aba bombi batanze ibitekerezo bitandukanye. Umwe yagize ati: “Zuchu yakomeje kwihangana, arategereza, none Imana iramusubije.”  

Undi yanditse ati: “Diamond Platnumz yashatse koko? Ibi biratangaje. Ubu noneho Zari, Tanasha na Hamisa barihe?” 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe