Friday, March 14, 2025
Friday, March 14, 2025
spot_img
HomePolitikeKera kabaye Repubulika Iharanira Demoikarasi ya Congo yasabiwe ibihano bikakaye cyane

Kera kabaye Repubulika Iharanira Demoikarasi ya Congo yasabiwe ibihano bikakaye cyane

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabiwe n’Umuryango IBUKA urengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ko  buryozwa ubufasha buha umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda. 

Uyu muryango wa IBUKA wibukije ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kandi ko ubufatanye bwawo na Leta ya RDC, ubugizi bwa nabi bukorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda ndetse n’imvugo zibiba urwango bikwiye guhagarikwa n’umuryango mpuzamahanga. 

Wamaganye itangazamakuru, abanyapolitiki n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bikomeje kwibasira u Rwanda, bigamije kuyobya uburari, aho kwita ku ngaruka z’ubufatanye bwa Leta ya RDC n’umutwe wa FDLR ku mutekano w’u Rwanda. 

IBUKA yagaragaje ko FDLR igihari, bitandukanye n’ibivugwa na Leta ya RDC, yibutsa ko ifatwa rya Brig Gen Gakwerere Ezéchiel wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’uyu mutwe ari ikimenyetso simusiga. 

Iti “FDLR ikorana n’ingabo za RDC (FARDC), bikagaba ibitero byambukiranya imipaka, bigahungabanya u Rwanda. Ibi bitero bigabwa MONUSCO ihari, bigaragaza impungenge zikomeye ku mutekano w’akarere n’uko umuryango mpuzamahanga unanirwa gufata ibyemezo bikwiye.” 

Yasobanuye ko ubufatanye bwa FARDC na FDLR bwibutsa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igaragaza ko imvugo zibiba urwango zikomeje muri RDC, ubwicanyi no kwibasira ubwoko bisa n’ibyabaye mu Rwanda mu myaka 30 ishize. 

IBUKA yagaragaje ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batewe ubwoba n’ibiri kubera muri RDC kuko bisa n’ibihe banyuzemo byatumye abarenga miliyoni imwe bicwa, abandi basigirwa ibikomere bitazasibangana. 

Yasabye ko FDLR isenywa, Leta ya RDC ikaryozwa ubufatanye iyiha, ubutumwa bw’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) bukongererwa imbaraga cyangwa se zigasimbuzwa izishobora guhagarika ubugizi bwa nabi bukorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda. 

Iti “Mu rwego rwo gukumira ubundi bugizi bwa nabi, IBUKA irasaba ko FDLR isenywa, Leta ya RDC ikaryozwa ubufasha iyiha, kandi MONUSCO ikongererwa imbaraga cyangwa se igasimbuzwa izindi ngabo zitanga umusaruro.” 

Uyu muryango wagaragaje ko Isi idakwiye kurebera ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC kuko kiganisha kuri Jenoside, kandi ko kutagifatira ingamba bituma ifatwa nk’igifitemo uruhare. 

Amateka yisubira 

IBUKA yagaragaje isano ikomeye iri hagati y’ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’aho ingabo za RDC zikomeje kugira uruhare mu bwicanyi bwagutse bukorerwa abavuga Ikinyarwanda muri Minembwe, Uvira no mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

Yibukije ko no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ingabo zo ku bwa Habyarimana Juvénal (Ex-FAR) zishe Abatutsi, ziha Interahamwe intwaro, ndetse zinayobora ibikorwa by’Interahamwe byo gutsemba Abatutsi. 

IBUKA yasobanuye ko nyuma y’aho Ex-FAR n’Interahamwe bahungiye mu Burasirasuba bwa RDC, baremye umutwe wa FDLR ugifite umugambi wo gukora Jenoside; ubifashijwemo n’ingabo za RDC bikorana. 

Mu gihe ingabo za RDC zari zisumbirijwe n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23, zafashe icyemezo cyo gukorana n’imitwe igize ihuriro Wazalendo; rigizwe n’inyeshyamba zamunzwe n’ingengabitekerezo yo kwanga Abanye-Congo b’Abatutsi. 

Raporo zitandukanye zigaragaza ko abarwanyi ba Wazalendo bishe Abanye-Congo b’Abatutsi benshi, bamwe barabarya, barasa inka zabo, batwika inzu zabo mu bice birimo Nturo muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

IBUKA yagaragaje ko imikorere ya Wazalendo isa n’iy’Interahamwe, zishe inka z’Abatutsi, zigamije guhungabanya imibereho yabo ndetse n’ubuzima bwabo. 

Uyu muryango watangaje ko kunanirwa guhagarika ubu bugizi bwa nabi kw’ingabo za MONUSCO mu Burasirazuba bwa RDC gusa n’uguceceka kw’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda (MINUAR), zitigeze zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Wagaragaje ko kugira ngo ikibazo cy’umutekano muke muri RDC gikemuke, Leta ya RDC ikwiye kuganira n’abarwanyi ba M23 n’abandi bakomeje gutotezwa, igaha agaciro ndetse ikanarinda uburenganzira bw’Abanye-Congo bose. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights