Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irangajwe imbere na Félix Tshisekedi yatangaje ko ifunguye inzira y’ibiganiro ku gihugu gituranyi cy’u Rwanda mugihe ruzaba rwubahirije ibisabwa na Kinshasa.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ibi nyuma yuko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ziyisabye kuganira n’u Rwanda ku makimbirane ibyo bihugu byombi bifitanye, ahanini ashingiye ku mutekano muke ukomeje kuzamba mu burasirazuba bwa RDC.
Ikinyamakuru cya Africa Intelligence ducyesha iyi nkuru kivuga ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagize iti: “Twiteguye kuganira n’u Rwanda mu gihe cyose rwaba rwemeye kuvana Ingabo zarwo ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Inzira z’ibiganiro turazuguruye guhera ubu, ariko mugihe rwubahirije ibyo ubutegetsi bwacu busaba.”
Mu minsi yashize Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagiye yumvikana kenshi ishinja u Rwanda gushyigikira M23 ibyo u Rwanda narwo yahakanye yivuye inyuma ndetse rwakamagana igisirikare cya FARDC gikomeje gukorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Hashize umwaka urenga Congo Kinshasa idacana uwaka n’u Rwanda, bijyanye no kuba irushinja guha ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 umaze imyaka ibiri irenga mu ntambara n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu mpera z’umwaka wa 2023, Félix Tshisekedi yumvikanye avuga ko “azatera u Rwanda,” kandi ko atazagirana ibiganiro n’u Rwanda, ashimangira ko azarasa Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda, yicaye i Goma.
Ahamya ko ibyo azabikora mugihe M23 ashinja gufashwa n’u Rwanda izaba yongeye gufata akandi gace gato ko mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, cyangwa ikaba yarasa isasu rimwe i Goma, yemeza ko muri icyo gihe azahita akoranya inteko ishingamategeko ya RDC maze abasabe kurasa ku Rwanda.
Icyo gihe yagize ati: “Nzatera u Rwanda, ndababwiza ukuri mugihe M23 yakwibesha ikarasa isasu rimwe i Goma, nzahita mpamagaza inteko ishingamategeko ya RDC, nyisabe kurasa i Kigali. Nta biganiro nzigera ngirana n’u Rwanda.”
Yakomeje agira ati: “Icyo gihe Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, azarara kure y’urugo rwe iyo mu Ishyamba.”